Rwamagana: Hatangiye gushakwa inkunga yubaka urwibutso rwa Kabare

Nyuma y’icyifuzo cy’abaturage b’umurenge wa Muhazi cyo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare ruri muri uyu murenge, ubuyobozi bwawo buratangaza ko haranatangiye ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga asaga miliyoni 41 azarwubaka.

Iki gikorwa cyo kubaka neza uru rwibutso ngo kiri mu rwego rwo guha agaciro imibiri y’inzirakarengane irushyinguyemo kandi kikazatuma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabare mu murenge wa Muhazi atibagirana.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare ni rumwe mu nzibutso zigera kuri 6 zo mu karere ka Rwamagana zidasakaye. Ni kenshi abaturage n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, bagiye basaba ko inzibutso nk’izi zitabwaho kugira ngo imibiri izishyinguyemo itangirika.

Ibi bikaba byagarutsweho n’umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA), mu karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste, tariki 7/04/2014, ubwo yari i Kabare mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare mu murenge wa Muhazi, ruzubakwa runasakarwe.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare mu murenge wa Muhazi, ruzubakwa runasakarwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhazi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryawo, batangiye igikorwa cyo gushaka amafaranga yo kubaka uru rwibutso, ndetse ku itariki 02/11/2014, hatangizwa ku mugaragaro igikorwa cy’ikusanyamusanzu wo kurwubaka.

Abaturage b’umurenge wa Muhazi bavuga ko hakenewe imbaraga zihuse kugira ngo uru rwibutso rwubakwe kuko kugeza ubu rudatunganye.

Ngabonziza Egide utuye muri uyu murenge, agira ati “Urwibutso ntirufashwe neza. Ntirusakaye; ukabona n’amazi ashobora kwinjiramo, ari na cyo nkeka ko cyatumye abantu bahura bakishakamo imbaraga kugira ngo bahe agaciro abarushyinguyemo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi, Sebatware Olivier, avuga ko hamaze gukorwa inyigo n’igishushanyo mbonera cy’urwibutso ruteganyijwe kubakwa hakaba hakurikiyeho gushaka ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo imirimo nyirizina itangire.

Sebatware avuga ko mu buryo busanzwe, bajyaga batunganya uru rwibutso ariko ko bateganya kurwubaka mu buryo bujyanye n’igihe ku buryo ngo amafaranga namara kugezwa ku rwego rw’umurenge, ibikorwa bizatangira.

Mu ngengo y’imari isaga miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka uru rwibutso, abaturage b’umurenge wa Muhazi bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 4.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhazi buvuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gushaka iyi ngengo y’imari bikomeje kugira ngo imirimo yo kubaka na yo ibashe gutangira ariko bugahamya ko hari icyizere cyo gutangira vuba bishoboka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabare mu murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 8.

Uru rwibutso rugiye kubakwa ruzaba rurimo imva rusange, inyandiko, ubuhamya ndetse n’ibindi bimenyetso bizafasha mu kugaragaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka