Karongi: Arasabirwa gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi

Kuri uyu wa 04/11/2014, Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura ruhagarariwe na Perezida warwo, Tuyisenge Jean Claude, rwaburanishije uwitwa Rukundo Jean wo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku cyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, maze ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe bategereje kuburanisha urubanza mu mizi.

Kuba ubushinjacyaha bushinja Rukundo iki cyaha ngo rubishingira ku kuba na we yiyemerera ko ku wa 21/10/2014 yaratemaguye uwari umufasha we Yamfashije Eliane bari bamaze imyaka ibiri batandukanye byemewe n’amategeko, ku bw’amahirwe abaturage bagatabara atarashiramo umwuka.

Rukundo Jean yiyemerera kuba yarashatse kwica uyu Yamfashije wahoze ari umufasha we ngo kubera ko yamukekagaho kumuterereza amarozi.

Agira ati “Nagiranye ikibazo n’umugore ajya gushaka ibintu mu nkambi, ubwo ndavuga amarozi binkoraho n’abana, abana baba abasazi nyuma nanjye ibisazi binzaho”.

Akomeza avuga ko amaze kubimenya yamusanze aho ari agashaka kumutema bikanga ariko icyuma kikamukomeretsa, hanyuma bakaza kumutwara ahitwa ku Kirambo bakamuvuza agakira.

Uyu mugabo akomeza avuga ko yabikoze kubera ko uyu mugore yashakaga kumwicira abana batandatu na we akamugerekaho.

“Icyaha naragikoze rwose! Murumva abantu barindwi yashakaga kwica ko bikomeye”, Rukundo.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bakurikiranye iby’uru rubanza bavuga ko bidakwiye ko hari umuntu wakongera kuvutsa mugenzi we ubuzima. Kuri bo ngo abantu bakwiye kubahana no kubana amahoro, n’ugerageje gushaka kwambura undi ubuzima akabihanirwa n’amategeko.

Habimana Esdras, umwe mu bakurikiranye urwo rubanza agira ati “Uriya muntu yatandukanye n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko, ntabwo yari kwiye kumukurikirana rero ahubwo yari akwiye gushaka undi mugore kuko nta rukundo bari bagifitiranye rwo kubana”.

Habimana avuga ko ikiruta ari uko abantu bajya boroherana bakabana mu mahoro haba hari abakimbiranye hakitabazwa amategeko aho kwihanira.

Ubushinjacyaha, buhagarariwe na Gakuba Zireze Olivier, bushingiye ku ngingo ya 98 -104 z’itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013, bwasabye ko Rukundo Jean yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mu gihe hagikomeje iperereza ku cyaha ashinjwa.

Ibi ubushinjacyaha bubivugira ko arekuwe ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa akaba yarangiza umugambi we wo guhitana Yamfashije Eliane. Ikindi ngo ni uko arekuwe ashobora no gutoroka ubutabera kubera uburemere bw’icyaha yakoze dore ko ngo gishobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa kuri uyu wa gatatu tariki 5/11/2014 saa mbili za mu gitondo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni ibimenyetso byo kugaruka kwa yesu abafite amaso areba neza ni musenge cyane kuko isi igeze mu marembera Imana ibane namwe abagerageza gusengera ubugungo bwanyu

nkunzumuremyi daniel yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka