Amerika: Bakoze igikomo gihana ucyambaye

Isosiyete yo muri Amerika yakoze igikomo (bracelet) gihana ucyambaye igihe akoze ibidakwiye. Kimwe mu bihano icyo gikomo gitanga mu gukebura ucyambaye, ni ugufatwa n’amashanyarazi.

Uwambara iki gikomo ahitamo ingeso mbi yumva ashaka kureka akanahitamo igihano azabona igihe yongeye kuyigwamo.

Mu bihano harimo ko iki gikomo gishobora gutigita (vibration) cyangwa gusakuza. Nyiri ukurenga ku murongo yihaye ashobora no kuriha amande cyangwa gufatwa n’amashanyarazi ya vorute 300 (300 volts).

Uwambara iki gikomo ahitamo ingeso mbi yumva ashaka kureka akanahitamo igihano azabona igihe yongeye kuyigwamo.
Uwambara iki gikomo ahitamo ingeso mbi yumva ashaka kureka akanahitamo igihano azabona igihe yongeye kuyigwamo.

Ngo iki gikomo gishobora no gushyirwamo komande ituma ucyambaye adashobora gukoresha terefone ye igendanwa igihe atitaye ku ko cyamwibukije ko agiye gukora amakosa nyamara akanga akayakora.

Na none ariko, ngo binateganyijwe ko igihe nyiri ukwambara iki gikomo abashije kuva ku ngeso yiyemeje kureka, ashobora kubona igihembo cy’amafaranga cyangwa inshuti ze zikamenyeshwa ko yisubiyeho.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko iki gikomo ngo cyiswe Pavlok cyitiriwe umuganga w’Umurusiya witwaga Ivan Pavlov wakoze ubushakashatsi ku bijyanye no kuba abantu cyangwa ibisimba byahindurirwa imyitwarire (réflexes).

Iki gikomo ngo kizashyirwa ku isoko mu kwezi kwa Mata.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka