Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagiye gusura akarere ka Rusizi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/11/2014, abahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda barakorera uruzinduko mu karere ka Rusizi aho biteganijwe ko bazasura ibikorwa binyuranye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar avuga ko uru ruzinduko rugamije kureba imiterere y’akarere ka Rusizi n’aho kageze mu mibereho y’abaturage, mu iterambere ryabo n’iterambere ry’akarere muri rusange ndetse n’icyerekezo aka karere gafite mu bihe biri imbere.

Umuyobozi w’akarere avuga ko uru ruziduko biteguye kurubyaza umusaruro kuko bizabafasha kumenyekanisha akarere ndetse rugasiga n’imikorere ivuguruye kubera inama bazaba bahawe.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe aka karere kazagaragariza abo bashyitsi hari ubuhahiranire n’ibihugu bahana imbibe; u Burundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, ubuhinzi, inganda zikomeye, ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, amazi y’amashyuza n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abo badipolomate bagera ku 100 basesekara mu karere ka Rusizi bakazatangira ibikorwa byo gusura akarere kuwa 01/11/2014.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka