Ivugurura ryakozwe mu buhinzi bw’ibitoki ryatumye umusaruro wabyo wikuba kabiri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kuri ubu ubuhinzi bw’ibitoki mu Rwanda buhagaze neza, nyuma y’aho hakozwe amavugurura n’ubukangurambaga ku ndwara ya kirabiranya yari yarateje abahinzi igihombo kuva yaduka mu mwaka wa 2006.

N’ubwo nta mibare ifatika iki kigo gitanga ariko hari ibimenyetso bigaragaza izi mpinduka zatangiye gukura abahinzi mu bukene, nk’uko byatangajwe na Leon Hakizamungu ushinzwe guteza imbere igihingwa cy’urutoki muri RAB, kuri uyu wa gatanu tariki 31/10/2014.

Umusaruro w'ibitoki wariyongereye mu Rwanda nyuma yo kurwanya indwara ya kirabiranya.
Umusaruro w’ibitoki wariyongereye mu Rwanda nyuma yo kurwanya indwara ya kirabiranya.

Yagize ati “Iyo ndwara yageze mu 2006 iza yototera urutoki ariko noneho kugeza magingo aya wikubye kabiri, ndabivuga kubera ko muri gahunda yo guteza imbere gahunda y’urutoki hari hagamijwe ko ya 60% by’ibitoki bivamo inzoga bigabanuka tukongeraho n’ibitoki biribwa.

Ubu rero niyo turi gukora turi kwamamaza insina z’ibitoki n’iza fiya, izo zose ni insina ziribwa izindi ni inyamunyo, kandi zimaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu.”

Hakizamungu yakomeje avuga ko abaturage bamaze guhindura imyumvire ku bijyanye n’yi ndwara, kuko aho ikigaragara bahita bitabira kurandura urutoki kugira ngo batanduza bagenzi babo, bagahita bateramo urutoki.

Hanamuritswe ibihingwa bimwe na bimwe berekana uko bikura.
Hanamuritswe ibihingwa bimwe na bimwe berekana uko bikura.

Ibyo byafashije kugabanya ibitoki byatumizwaga mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ndetse n’amafaranga bakoreshaga bashaka imbuto zarwo aragabanuka.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwihuje n’ibindi bihugu birindwi byo ku mugabane wa Afurika, mu gushyiraho gahunda zo guhuza imikoranire kugira ngo babashe kurwanya izo ndwara zibasira cyane cyane ibihingwa birimo imyumbani, ibigori n’ibitoki.

Ibyo bihugu ni u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo.

Abitabiriye inama yiga ku ndwara zifata ibihingwa.
Abitabiriye inama yiga ku ndwara zifata ibihingwa.

Joyce Mulila Mitti, uhagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi (FAO) muri aka karere, yavuze ko hagiye gushyirwaho urubuga ibi bihugu bizajya bihuriraho bigahana amakuru mu rwego rwo kurwanya izi ndwara.

Muri iki gihe haravugwa indwara zitandukanye zibasira ibihingwa nka kirabiranya yibasira ibitoki n’izindi ndwara zikunda kugaragara mu karere ka Rubavu muri Nyamyumba zibasira ibigori.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyuma y’inama nyinshi zatanzwe n’imounguke hari byinshi bagezweho mu buhinzi kandi nanubu inzira irakomeje

jado yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka