Ngororero: Haribazwa impamvu abagabo aribo bakunda kwiyahura

Abayobozi n’abashinzwe umutekano mu karere ka Ngororero bavuga ko abagabo bo muri aka karere aribo bakunze kwiyahura kurusha abagore. Ibi bikaba bishobora kuba bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara cyane mu bagabo kurusha abagore.

Mu mezi abiri ashize, mu karere ka Ngororero abagabo babiri bariyahuye aho basanzwe bashizemo umwuka bityo ntihamenyekane impamvu y’uko kwiyahura. Uretse aba kandi, polisi inavuga ko no mu bihe byashize, abagabo aribo benshi mu biyahuye cyangwa ababigerageje ntibabigereho.

Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza, Ndayambaje Garoi avuga ko uko kwiyahura bishobora kuba biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi bituma abagabo biyahura bazi ko bahima abagore babo, igihe bagiranye ibibazo bihariye mu miryango yabo.

Abagabo ngo nibo biyahura kenshi kurusha abagore.
Abagabo ngo nibo biyahura kenshi kurusha abagore.

Ikindi kivugwa gitera abagabo kwiyahura ngo ni uguhubuka mu gukora ibyaha bikomeye nyuma batekereza ko bazafatwa bagacibwa imanza bagahitamo kwiyahura, ndetse ngo hari n’ababigerageje bikabananira nk’umugabo witwa Nkubana Vincent wo mu murenge wa Muhororo uherutse kubigerageza amaze kwica umugore we ariko umugambi we ugapfuba, ubu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Abagabo bakwiye kwegerwa by’umwihariko

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon asanga abagabo bazwiho kugira imyitwarire mibi mu ngo bakwiye kwegerwa bakigishwa hakiri kare kugira ngo kwiyahura bicike burundu.

Muri aka karere hatangijwe gahunda zitandukanye zihuza abaturage nk’umugoroba w’ababyeyi, gahunda yo kubyarana muri batisimu n’ibindi ariko abazwiho imyitwarire mibi bakaba badakunze kwitabira.

Gusa umuyobozi w’akarere avuga ko bene abo bagiye kujya bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’akarere maze bakabanza kwigishwa indangagaciro nyarwanda no kwiyubaha, abagaragaje kwisubiraho bagasubizwa mu miryango yabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo i Ngororero ku bagabo kigenzurwe neza bashake impamvu
baravuga ngo ni ibiyobya bwenge none se tuvugishije ukuri turebe mu Rda ngororero iri hagati none ibiyobya bwenge bicahe
ndabaza inzego z’umutekano.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ikibazo i Ngororero ku bagabo kigenzurwe neza bashake impamvu
baravuga ngo ni ibiyobya bwenge none se tuvugishije ukuri turebe mu Rda ngororero iri hagati none ibiyobya bwenge bicahe
ndabaza inzego z’umutekano.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka