Rwarutabura: Imvura yahitanye umwana w’imyaka umunani
Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane tariki ya 30/10/2014 mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, yahitanye umwana witwa Ngabonziza Jackson uri mu kigero cy’imyaka Umunani ahitwa Rwarutabura ho mu Murenge wa Nyamirambo.
Uyu mwana yatwawe n’umuvu ubwo yakinaga na murumuna we ndetse n’undi mwana w’umuturanyi hafi y’iwabo, imvura nyinshi ikagwa umuvu ukabajugunya muri ruhurura imanura amazi mu gishanga cya Rwampara, babiri bakabasha gutabarwa ariko we ntibikunde.
Kigali today mu kiganiro n’umwe mu baturanyi b’iwabo wa Ngabonziza wahitanywe n’imvura, yatangaje ko bagerageje gutabara uko bashoboye abo bana ariko ntibabasha gukiza Ngabonziza.
Aragira ati “Ahagana mu ma saa Cyenda n’igice z’umugoroba nibwo imvura yaguye ari nyinshi muri Rwarutabura, maze umuvu usanga Ngabonziza Jackson, murumuna we n’undi mwana baturanye bakinira hafi y’iwabo, ubarusha ingufu ubajugunya muri ruhurura imanura amazi mu gishanga cya Rwampara’’.
Uyu muturanyi akomeza atangaza ko ubwo uwo muvu wajugunyaga abo bana muri ruhurura we n’ undi bari kumwe bagerageje kubatabara, bakabasha gukuramo babiri muri bo, ariko Ngabonziza umuvu ukaba mwinshi ukamutwara batabashije kumukuramo.
Yakomeje agira ati “Twabonye tutabashije kumutabara kubera umuvu watubanye mwinshi, tubura ukundi tugira natwe tujya kugama, imvura ihise nibwo twatangiye gushakisha, tumusanga hano mu gishanga cya Rwampara yitabye Imana’’.
Umubyeyi wa Ngabonziza witwa Mukayisenga Albertine, akimenyeshwa ko umwana we yahitanywe n’umuvu w’imvura, ntiyabashije kubyakira kuko ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba abimenya yahise afatwa n’ihungabana rikomeye ajyanwa kwa muganga, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bakaba bategereje ko azanzamuka kugira ngo we n’umuryango we bafashwe gushyingura umuhungu wabo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
pole sana ku muryang waka kana