Umukino wa APR FC na Rayon Sport FC wimuriwe isaha

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera ikipe ya APR FC ari yo izakira umukino wo ku munsi wa 5 uzayihuza na Rayon Sport FC ko umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 02/11/2014, kuri sitade Amahoro i Nyamirambo.

Bivugwa ko APR FC yasabye ko uyu mukino wimurwa kubera ko hazaba habaye undi mukino mu gihugu cy’ubwongereza uzahuza amakipe ya Mancester City na Manchester United, amakipe akunzwe ndetse agakurikiranwa n’abantu benshi mu Rwanda, bityo uyu mukino ukaba wabera imbogamizi abafana bashaka kureba amakipe yo mu Rwanda.

Ku ruhande rumwe, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport FC, Emmanuel Niyomusabye avuga ko iki cyemezo cyabatunguye ariko bakaba bacyakiriye uko, ndetse bakaba biteguye umukino.

Ku rundi ruhande, Gatete George, umuvugizi wa APR FC we yatangaje ko basaba FERWAFA kwimura umukino bamenyesheje ikipe ya Rayon Sport FC.

Ibaruwa APR FC yandikiwe na FERWAFA iyemerera kwimura umukino wayo na Rayon Sport FC.
Ibaruwa APR FC yandikiwe na FERWAFA iyemerera kwimura umukino wayo na Rayon Sport FC.

Benshi mu bakurikirana ibya Ruhago nyarwanda baranenga uku kwimura umukino hashingiwe ku mpamvu zidafite aho zihuriye na shampiyona y’u Rwanda. Kuba bubashye cyane shampiyona yo mu Bwongereza kurusha iyo mu Rwanda ngo ni ikigaragaza ko umupira wo mu Rwanda udakunzwe, cyane cyane ko APR FC na Rayon Sport FC ariyo makipe agira abafana benshi.

Amakipe azaba adafite abakinnyi benshi babanza mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sport FC izakina uwo mukino idafite bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Tubane na Kanombe barwaye. Izaba ibura kandi Arafat Serugendo utari mu Rwanda, Sina Jérôme utarajya i Nyanza hamwe na Kambale Salita wanze nawe gusanga abakinnyi mu myitozo.

Kuri aba haziyongeraho abakinnyi barimo gukora ibizamini bya Leta barimo Majyambere Alype na Bizimana Djihad. Niyomusabye avuga ko Rayon ifite abandi bakinnyi kandi biteguye gukina na APR.

Ikipe ya APR FC nayo izaba idafite Iranzi Jean Claude utemerewe gukina uyu mukino, Ndori J Claude urwaye na Butera Andrew hamwe na Charles Tibingana batarabona ibyangombwa.

Umuvugizi wa APR FC, Gatete George avuga ko abakinnyi ba APR FC bari mu bizamini bya Leta bashobora kuzitabazwa igihe umutoza yaba abashimye. Abo ni Rusheshangoga Michel, Bayisenge Emery, Iradukunda Bertrand na Rwabugiri Omar.
Ubu ikipe ya Rayon Sport FC iyoboye shampiyona by’agateganyo aho inganya na APR amanota 10 ariko ikaba izigamye ibitego byinshi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka