Nyanza: Umugabo ukurikiranweho gutwika umwana we yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwakatiye umugabo witwa Gasana Gaddy ukurikiranweho gutwika umwana we ibiganza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Huye, mu gihe urubanze rwe rugitegereje kuburanishwa mu mizi.

Icyo uru rukiko rwasuzumye tariki 30/10/2014 ni ukureba niba Gasana Gaddy yagombaga gukurikiranwaho icyo cyaha afunzwe cyangwa ari hanze ya gereza ariko kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyo cyaha ndetse nawe ubwe yiyemerera, hafashwe icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo bitegetswe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nk’uko byavuzwe n’umucamanza ngo kubera ko uyu mugabo yemera icyaha mu buryo budashidikanwaho ndetse akaba yarafatiwe mu cyuho agikora ngo urubanza ruzihutishwa aburanishwe tariki 6/11/2014 saa mbiri za mu gitondo aho uru rukiko rwa Busasamana rufite icyicaro.

Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana rwakatiye Gasana kuba afunzwe iminsi 30 by'agateganyo mu gihe urubanza rutaraburanishwa mu mizi.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwakatiye Gasana kuba afunzwe iminsi 30 by’agateganyo mu gihe urubanza rutaraburanishwa mu mizi.

Uyu mugabo wemera ko iki cyaha yagikoze avuga ko guhana umwana we yihanukiriye akamutwika ibiganza bye byombi amuziza kwiba ibijumba mu murima w’umuturanyi ngo byamutunguye nk’uko yabivugiye mu rukiko.

Umwana w’imyaka 12 wababajwe muri buriya buryo na se umubyara akavumbika ibiganza bye mu ziko ubu arwariye mu bitaro bya Nyanza, ariko ibi bitaro biravuga ko nabyo byamwakiriye yarangaranwe.

Ku bijyanye n’impamvu y’uko uriya mwana yavujwe bitinze Gasana yabwiye urukiko ko ubukene aribwo bwatumye atagezwa kwa muganga ku gihe ngo mu rugo rwe nta bwisungane mu kwivuza agira.

Ubusanzwe icyaha cyo kubabaza umwana mu buryo buremereye no kumujujubya bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atatu, ariko iyo biviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni imwe.

Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka