Bugesera: Abagize KOVAPANYA bavuga ko guhunika bibarinda ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa

Abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bitabiriye gahunda yo guhunika imyaka mu kigega cya Koperative KOVAPANYA, baravuga ko iyi gahunda ibafasha kudahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Gahunda yo guhunika ibiribwa mu bigega rusange yatangijwe mu mirenge igize akarere ka Bugesera mu mwaka wa 2008 n’umushinga PASAB wa CARITAS RWANDA, aho muri buri murenge hashyizwe ikigega abaturage bifashisha bahunika mo imyaka mu gihe cy’isarura.

Mukakigeri Gratia ni umwe mu baturage bitabira iyi gahunda bavuga ko ibafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikunze kugaragara mu mezi yo hagati aho igihembwe cy’ihinga kiba kirimbanyije.

Abahunitse imyaka yabo bavuga ko byatumye baca ukubiri n'inzara.
Abahunitse imyaka yabo bavuga ko byatumye baca ukubiri n’inzara.

Agira ati “bitandukanye n’uko mbere umuturage yashoboraga gusesagura umusaruro ugasanga abuze imbuto ndetse n’ikibazo cy’ibiribwa mu mezi ibiribwa biba byarabuze yiganjemo amezi y’itumba. Ariko ubu ntibikibaho kuko twamenye gahunda yo guhunika”.

Umupfasoni Drocella nawe afashwa guhunika imyaka ye mu kigega cya koperative KOVAPANYA yo mu murenge wa Nyamata.

Avuga ko ubusanzwe abacuruzi bajyaga babafatirana bakabaha amafaranga bashatse ku myaka yabo ariko ubu ngo ntibikibaho kuko koperative ibafasha kudasesagura imyaka yabo.

Gahunda yo guhunika abaturage bavuga ko yanabakijije igihendo bahuraga na cyo mu gihe bagurishije ibiribwa n’abacuruzi basanzwe, kuko ubu umuturage ushatse inguzanyo muri gahunda ya WARANTAGE ayihabwa ingwate ikaba imyaka yahunitse, bitandukanye n’uko mbere ayigurishije byabaga ari burundu.

Cyakora muri uyu mwaka ibyahunitswe byaragabanutse biturutse ku kibazo cy’umusaruro wabaye muke mu karere ka Bugesera, ku buryo mu kigega cya Koperative KOVAPANYA hahunitswe toni 60 mu gihe ubundi zarengaga ijana.

Mbere y'uko imyaka ihunikwa ibanza gufungwa neza mu mifuka.
Mbere y’uko imyaka ihunikwa ibanza gufungwa neza mu mifuka.

Iki kibazo cyo kuba umusaruro warabaye muke kiza cyiyongera ku kuba bamwe mu baturage bangana na 30% batitabira iyi gahunda, ariko ngo hari ingamba zo kongera ubukangurambaga kugira ngo ubwitabire bugere ku 100% nk’uko bivugwa na Gakuru François, umukozi mu mushinga PASAB ushinzwe ishami ryo guhunika no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi.

“Dufatanije n’ubuyobozi bw’inzego zibanze dukomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage bose bitabire iyi gahunda ijana ku ijana, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ibiribwa kijya kibaho mu miryango imwe n’imwe”, Gakuru.

Kuva no mu myaka yo ha mbere mu Rwanda abanyarwanda bari basanzwe bagira gahunda yo guhunika imyaka mu bigega kugira ngo bigoboke abaturage mu bihe by’amapfa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guhunika imyaka ighe yabaye myinshi bitabara mu gihe cy’ibura ryao maze mu gihe bibaye uko ukinyabya ugafata kubyo wahunitse maze ubuzima bukarushaho kuba bwiza

sinama yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka