Iterambere riri gutuma amazi agabanuka mu gihugu

Kubura no kugabanuka kw’amazi y’u Rwanda ni zimwe mu ngaruka ziri kuzanwa n’iterambere igihugu kirigusatira, abahanga mu by’ibidukikije bakaburira abantu ko nihatagira igikorwa igihugu cyazisanga mu butayu cyangwa mu myuzure y’urudaca mu minsi iri imbere.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 30/10/2014 mu nama yahuje komisiyo ishinzwe kurengera amazi.

Ibikorwa bibangamira amazi ni ibikorwa bya muntu bituma agenda akama cyangwa ntashobore kwisanzura neza ngo yibike mu butaka, nk’uko bitangazwa na Vincent de Paul Kabalisa, ukuriye ishami ry’imicungire y’umutungo kamere muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Agira ati “Niba dufata n’ayo mazi mu bigega dushobora kuba twayakoresha n’ibindi nko mu masuku, ntako ari ngombwa ko amazi yavuye muri EWSA ari yo ajya gukora isuku mu bwiherero cyangwa koza imodoka”.

Kabalisa avuga ko iterambere rigomba kujyana no kubungabunga ibidukikije.
Kabalisa avuga ko iterambere rigomba kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Yungamo ati “Ibyo byose birashoboka ko abantu bashobora gufata amazi bakayakoresha ibintu byinshi, bakayafatira hamwe, tugatera ibyo biti niba dutera imbere tukamenya ko hari ibyo amazi aturukamo tugomba kubibungabunga”.

Yavuze ko ibikorwa bya muntu birimo amajyambere nk’imyubakire igezweho ifungirana ubutaka ikabubuza kunyunyuza amazi ari bimwe mu bizakoraho u Rwanda, kuko n’ahenshi mu mijyi y’u Rwanda ugenda ubona hakoterwa.

Yavuze ko ingaruka zaba mu gihe nta gikozwe ari uko abantu babura amazi meza yo kunywa cyangwa hagatera imyuzure. U Rwanda kugeza ubu rurabarirwa mu bihugu bifite amazi make ku isi agera kuri metero kibe (m3) 670 ku mwaka kuri buri muntu mu gihe hakenewe byibuza 1000.

Leta y’u Rwanda yagerageje guhangana n’icyo kibazo cyo kwangiza amazi ishyiraho gahunda yise “Green Growth” igamije iterambere rirambye ariko irengera umutungo kamere n’ibidukikije, aho inzego zitandukanye zikorera hamwe mu kwiga kuri iki kibazo.

Abagize komisiyo ishinzwe kurengera amazi baturuka mu migo bya Leta binyuranye.
Abagize komisiyo ishinzwe kurengera amazi baturuka mu migo bya Leta binyuranye.

Fatina Mukarubibi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo kamere, yatangaje ko muri rusange u Rwanda rufite amazi ahagije ariko akaba acika igihugu. Avuga ko ikigiye gukora ari ugushyiraho ingamba zo guhuriza hamwe ibikorwa bikenera amazi.

Ati “Dukeneye gushyiraho ingamba zijyanye no gutuma amazi dufite tuyakoresha neza no kuyasaranganya ku buryo buri wese abona amazi akeneye ariko hitaweho n’ibindi umuntu w’undi akeneye cyangwa se gahunda zindi zikenewe”.

Akomeza agira ati “Ingamba rero dufite nka minisiteri iya mbere ni ukuganira n’inzego zitandukanye ziri mu bice bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu kugira ngo turebe uburyo imishinga myinshi ikeneye gukoresha amazi menshi yayabona ariko yaba ari gahunda zijyanye no kuhira imyaka, yaba ari gahunda zijyanye no guha amazi meza abaturage zose zigahurizwa hamwe”.

Iyi komisiyo izajya iterana kabiri mu mwaka yiga ku kibazo cy’amazi, bikaba kandi bije bikurikira itegeko No 62/2008 ryo kuwa10/09/2008 leta yashyizeho ryo kwita no kurengera amazi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bahanga bacu ibyo batwigira ni inyamibwa kuko ibidukikije usanga muri iyi minsi byibasiwe bikaba bizatuma tubura amazi cg se imvura yanagwa ugasanga twakwibasirwa n’imyizure , ubwo rero ingamba zifatwe maze tubungabunge ibidukikije

forongo yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka