Nyamasheke: Abeshya abagore kuzabarongora akabarya amafaranga abifashijwemo n’umugore we

Umugabo witwa Bagirishya n’umugore we batuye mu mudugudu wa Nyagashikura mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, baravugwaho ubwambuzi n’abaturage kubera kubeshya abagore bakarongorwa n’uyu mugabo akanabatwara amafaranga bafatanyije n’umugore we babana.

Umugore wahuye na Bagirishya bwa mbere avuga ko yamubwiye ko yifuza ko babana ndetse ahita amwinjira anamutera inda, dore ko bamaranye ukwezi kurenga, hanyuma aza kumubwira ko bazimuka bakajya kuba i Rwamagana bakahagura n’ikibanza. Ibi byatumye uwo mugore amuha amafaranga ibihumbi 400 ndetse agurisha n’ibishyimbo kugira ngo haboneke ibihumbi 500 byasabwaga.

Nyamara nomero za terefoni z’ugurisha ikibanza zari iz’umugore wa Bagirishya, amaze kuyafata yose yahise agenda asubira ku mugore we undi arategereza araheba.

Agira ati “yaranyinjiye kuko umugabo wanjye yapfuye ambwira ko tuzajya gutura i Kibungo, muha amafaranga yo kugura ikibanza ahita agenda ndamubura, icyambabaje ni uko yampaga nomero z’umugore we kuko ntari nzizi, akajya ambeshya ko ari we ufite ikibanza azatugurisha”.

Bagirishya ntiyagarukiye aho kuko yagiye mu kandi kagari akabwira umukobwa ko ashaka kumurongora kandi ko nta mugore agira, uwo mukobwa amuha amafaranga ibihumbi 100, amubwira ko aza bakajya kubana kwa nyina kuko atarubaka.

Bageze mu rugo rwa Bagirishya ngo basanze umugore yigize umukecuru abaha impundu n’agatambaro mu mutwe arabakira ndetse aranabasasira, bukeye umugore abyuka yirukana wa mukobwa ngo ni indaya mu gihe umugabo yari yabyutse agenda.
Uyu mukobwa yahise ajyana ikirego cye mu buyobozi, bituma bitangira kumenyekana iby’uyu mugabo n’umugore.

Umunyamabaganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karegera avuga ko yumijwe n’ibyo yasanze aho Bagirishya n’umugore we batuye, kuko yemeza ko ubwambuzi nka buriya budasanzwe, aho umugabo afatanya n’umugore we bakambura abandi bagore ndetse ntatinye kumureka akaryamana n’abandi bagore bagamije kubakiza amafaranga yabo.

Agira ati “byaradushobeye ndetse yaba uyu mugore cyangwa uriya mukobwa bari bagize isoni zo kubibwira ubuyobozi, gusa uyu mugore yaje kugera ubwo abivuga neza uko byagenze nyuma y’uko tubyumvanye abaturanyi”.

Nyuma yo kugeza ibirego byabo kuri polisi, Bagirishya yahise abimenya ahita atoroka akaba ari gushakishwa na polisi ngo abazwe ibyo aregwa, umugore we akaba acungiwe hafi kubera ko afite umwana ukuri muto.

Umugore wa Bagirishya avuga ko umugabo we yamubwiraga ko abagore abeshya ngo bamuhe amafaranga yababeshyaga ntagire icyo akorana nabo kijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Bagirishya abana n’umugore we badasezeranye ngo ikaba imwe mu maturufu akoresha abwira abagore bamuzi ko yifuza kubinjira.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu eskro bugez kur mu Rwanda

rukundo yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka