Amajyaruguru: Na bo bakoze urugendo rwo kwamagana BBC (updated)

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki mu Ntara y’Amajyaruguru na bo bakoze urugendo rwo kwamagana filime “ Rwanda: Untold Story” yakozwe n’igitangazamakuru BBC bavuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri urwo rugendo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 30/10/2014, abamotari bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “BBC ntikaduteze urujijo”, “Turi umwe” n’ibindi bifite ubutumwa bushima Perezida Paul Kagame kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muberuka Safali uyobora COMONO- Ubumwe, impuza-makoperative y’abamotari bo mu Majyaruguru avuga ko bateguye urwo rugendo rwabereye mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru kuko batishimiye ibivugwa muri iyo filime.

Muberuka agira ati: “Twaruteguye mu buryo bwo kwamagana BBC biriya bintu yakoze si byo yabonye ko Abanyarwanda bashyize hamwe ishaka kongera ngo ibavangure. Kuvuga ngo mu Rwanda ngo habaye double Jenoside, Jenoside tuzi mu Rwanda ni iyakorewe Abatutsi.”

Ibi binashimangirwa kandi na Nsengiyumva Wellars, Perezida wa Koperative y’Abamotari bo Kidaho mu Karere ka Burera muri aya magambo: “Twebwe nk’abamotari bakorera hano mu Kidaho dufatanyije n’abandi bamotari mu ntara yose y’amajyaruguru, twabonye ibi bintu bitadushimishije.

Byaratubabaje cyane (BBC) kugoreka amateka ya Jenoside (yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994), ari nayo mpamvu twahisemo guhuza imbaraga, zamagana icyo gikorwa kibi cyakozwe na BBC.”

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki bagenda basuramo amagambo agira ati: “Twamaganye Filime ya BBC ipfobya Jenoside.” Bashimangira ko nta kindi igamije uretse gusubiza inyuma Abanyarwanda.

Uzakira Eric, umumotari wo mu Karere ka Musanze ati: “Tucyumva iby’iriya filime twahise dutekereza icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo dusanga icyo igambiriye ari ukudusubiza mu icuraburindi kandi twe nk’urubyiruko ntabwo dushaka gusenya igihugu turashaka kucyubaka.”

Ndayambaje Appolinaire na we ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ashimangira ko BBC itamenya amateka ya Jenoside kubarusha kuko yabaye bareba, akangurira Abanyarwanda kudaha agaciro ibihuha nk’ibyo.

Bose bahuriza ku cyifuzo cy’uko igitangazamakuru cya BBC n’umunyamakuru wacyo Jane Corbin wakoze iyo filime bajyanwa mu nkiko bagakurikiranwaho icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside.

Kuva filime “Rwanda: Untold Story” yacishwa kuri BBC, imiryango y’abanyeshuri barokotse Jenoside, amahuriro y’abagore n’abanyapolitiki n’impuguke zitandukanye bakoze ingendo zo kwamagana iyo filime kuko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abagize inteko ishinga amategeko nabo baganiriye kuri iyi filimi bafata umwanzuro wo gusaba guverinoma gufunga serivise z’Ikinyarwanda za BBC ntizongere kumvikana mu Rwanda.

Iki cyifuzo cyashyizwe mu bikorwa n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA) tariki 24/10/2014.

Andi mafoto yerekana uko urugendo rwari rwifashe.

Nshimiyimana Leonard na Niyizurugero Norbert

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyo kabisa, kandi ni ibyo kwishimirwa. Kubona n’abamotari barabonye iriya mburagasani ya film nabo bagafatanya n’abandi kuyamagana. Ese yahinduwe mu Kinyarwanda?

Ukuri yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Abanyarwanda tugomba gushyirahamwe mu kubungabunga ubumwe bwacu twamagana abashaka kudusubiza inyuma kuko tuzi ingaruka byaduteye.

kabatsi yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Turamagana tugeze ryali kweli? ubu turikwamagana BBC ejo cyangwa ejobundi ba BACAMANZA b’ Abafaransa barasohora rapport zabo zindi ngo nshyashya ngo zirimo ibinyetso bishyashya, kandi ikigaragara nuko ziraza zishimangira ibya BBC. Umwanzi yadutangatanze kabisa, araturasaho umusubirizo. Reba ibirego by’imirambo yo muri Rweru, ntihaciye kabiri ABONGEREZA( BBC)bateramo, none n’abafaransa baraje n’ibirego noneho simusiga. Ariko SIBOMANA.

Karake yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

tugomba kunyomoza abashaka guhindagura amateka y’u Rwanda bayaha isura bashka kandi atari ibyabo , icyo tugamije ni ukwereka amahanga ko ibyo muri iriya film atari byo kandi tugakomeza guhagarara kukuri kwacu, dukunda abayobozi bacu barimo na President wacu waharabitswe muri iriya film

condo yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka