Mu itorero na ho umuntu yahakura ibimutungira ubuzima - Jabastar Intore

Umuhanzi Semanza Jean Baptiste uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jabastar Intore, yemeza neza ko umuntu wese ugiye mu itorero abikunze, byanze bikunze ngo byamutunga nk’uko yajya mu kandi kazi gasanzwe.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco, izikangurira abantu kwiteza imbere, izivuga ahantu nyaburanga n’izindi, asaba urubyiruko kumva ko rudakwiye kurangiza kwiga ngo rwicare rutegereje akazi, ahubwo ko banakwihangira imirimo bagana mu matorero kuko naho harimo akazi.

Semanza avuga ko yatangiye ubuhanzi bwe guhera mu mwaka 2009, ariko kugeza ubu ngo ibyo amaze kugeraho byose abikesha itorero. Ati “nta mugabane wo ku isi ntarakandagiraho, mfite umugore n’abana babiri batunzwe n’ibyo mvana mu itorero”.

Umuhanzi Semanza ashishikariza abakiri bato kugana amatorero.
Umuhanzi Semanza ashishikariza abakiri bato kugana amatorero.

Uyu muhanzi uvuka ku Nyundo mu karere ka Rubavu kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, ubu abarizwa mu matorero nka Indangamuco, Imena, Urukerereza ndetse akaba anaririmba ku giki cye, arashishikariza urubyiruko gukunda gukurira mu itorero.

Akavuga ko igihe cyose umuntu akuriye mu itorero bimufasha mu buzima bwe byose bwa buri munsi ndetse akanarushaho gukanda umuco nyarwanda. Semanza asaba ababyeyi kutabangamira abana babo kujya mu matorero, kuko itorero ryigirwamo byinshi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka