Kirehe: Iyo Gitifu atsinzwe umuturage aba atsinzwe-Byukusenge

Ubwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 6 tugize umurenge wa Gatore basinyaga imihigo y’utugari kuwa gatatu tariki 29/10/2014, Jean Claude Byukusenge ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kirehe, yabasabye kwegera abaturage bagafatanya kwesa imihigo kuko yasinywe mu izina ryabo.

Yagize ati “musinye iyi mihigo mu izina ry’abaturage murasabwa kubegera mukabafasha mubereka ibyo bakora kuko iyo gitifu atsinzwe mu mihigo abaturage bose ayoboye baba batsinzwe”.

Yavuze ko bitarangirira mu gusinya imihigo gusa ahubwo hazakurikiraho icyiciro cyo gusuzuma ko ibyo basinyiye bishyirwa mu bikorwa, bityo bagomba kwegera abaturage kenshi bakabereka ibyo bakora kugira ngo imihigo igende neza bityo abaturage bagire iterambere n’imibereho myiza.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari basinye imihigo mu izina ry'abaturage.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basinye imihigo mu izina ry’abaturage.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko baramutse bigishijwe neza ntacyo batakora kuko ubushake n’ubushobozi babifite.

Beatrice Mukamakuza avuga ko imbaraga zihari kandi ko biteguye kujyana na gahunda ya Leta.

Ati“ imihigo tuyumva neza cyane kuko iduha umurongo tugomba kugenderaho nko gukora isuku mu ngo, kurwanya isuri, kwiteza imbere mu mibereho myiza, ubu ndacuruza imboga kugira ngo niteze imbere, ndihira abana 3 ku ishuri kandi ntanga imisoro ku gihe niyo mpamvu gahunda ya Leta y’imihigo nyubahiriza”.

Byukusenge avuga ko iyo gitifu atsinzwe n'abaturage baba batsinzwe.
Byukusenge avuga ko iyo gitifu atsinzwe n’abaturage baba batsinzwe.

Abanyamabanga nshingwabikorwa nyuma yo gusinya imihigo baremeza ko bagomba guhigura neza imihigo basinye babifashijwe mo n’abaturage ku kigereranyo kigera ku ijana ku ijana. Eraste Niyonsaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Muganza avuga ko akagari ayobora kiteguye gufata umwanya wa mbere.

Yagize ati “iyi mihigo igomba guhigurwa ku 100% akagari ka Muganza kakaba aka mbere, ibanga mfite ni ukwegera abo nyobora tugakorana, abaturage banjye ndabizera bazabimfasha kuko bazi neza ko iyi mihigo ari iyabo”.

Kanzayire Consolée, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore aravuga ko kuba imihigo iteswa 100% biterwa n’abaturage bamwe na bamwe bataragira imyumvire n’ubushake bwo kwiteza imbere bitewe n’impamvu zimwe na zimwe nk’ubunebwe, ubujiji n’ibindi.

Yagize ati “umuturage wigira ikigande bisaba kumwegera cyane ukamwigisha ukamwegereza abaturage bagenzi be bagakomeza kwigisha ni nayo mpamvu usanga imihigo iteswa 100% biterwa n’abantu nk’abo badashobotse”.

Kanzayire asaba abaturage gufasha abayobozi mu bikorwa by'imihigo kuko biba bigamije iterambere ryabo.
Kanzayire asaba abaturage gufasha abayobozi mu bikorwa by’imihigo kuko biba bigamije iterambere ryabo.

Yasabye abaturage muri rusange gufatanya n’abayobozi kuko imihigo atari iy’abayobozi gusa ahubwo n’abaturage bayifitemo uruhare runini.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage ibikorwa by’imihigo, nyuma yo gusinya imihigo n’abayobozi b’utugari hatahiwe imihigo y’imidugudu izasozwa n’imihigo y’ingo.

Mutuyimana servilien

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo gitifu narya ruswa nabaturage bazaba bayiriye.

nafungwa muzafunga abaturage ayobora?????

Murashi yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka