Rayon Sport ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Etincelles i Rubavu

Rayon Sport yaje ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Etincelles y’i Rubavu ibitego 3-2 kuri uyu wa gatatu tariki 29/10/2014.

Ni umukino utari woroshye kuko Rayon Sport yinjiye ibitego 3 ikaza kwishyurwa 2 byose ariko umukino uza kurangira Rayon ikiri imbere ari nacyo cyatumye iyobora urutonde nyuma y’umunsi wa 4 wa Shampiyona.

Umwanya wa mbere Rayon Sport yagezeho iwukesha Leon Uwambazimana, Sibomana Bakari ndetse na Jean Paul Havugarurema bayitsindiye ibitego 3 yabonye. Ni mu gihe Jean Bosco Harorimana, yatsindiye Etincelles ibitego 2 yabonye.

Rayon Sport kuri ubu ifite amanota 10 inazigamye ibitego 7, mu gihe APR FC iyigwa mu ntege nayo ifite amanota 10 ariko ikaba izigamye ibitego 3 gusa. Ku mwanya wa 3 hari Police FC n’amanota 8.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2014, ikipe ya Musanze uri Stade Ubworoherane yanganyije na Espoir 0-0. Kuri Stade Regional ya Nyamirambo Isonga yanganije na Gicumbi ibitego 2-2.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka