Umunyatanzaniyakazi arasabirwa kwirukanwa mu nteko ya EALA ashinjwa gutukana

Umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EALA) arasabirwa gukurwa muri uwo mwanya ashinjwa imyitwarire idahwitse, irimo no gutuka abadepite bagenzi be biganjemo Abanyarwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 29/10/2014, mu nteko rusange y’uyu mutwe iteraniye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ibirego byatumye hanavuka ubushyamirane hagati y’abadepite batakiriye kimwe ikifuzo cya bagenzi babo.

Uyu mudepite witwa Rose Bhanji bamushinja ko ubwo baherutse mu ruzinduko bagiriye mu Bubiligi yatutse bagenzi be bari bajyanye, ibintu bafashe nk’agasuzuguro no kwirengagiza umwanya afite nk’uhagarariye rubanda.

N’ubwo batatangaje ku mugaragaro ibyo uyu mugore w’umudepite ukomoka muri Tanzania yavuze ariko bagenzi be bagera kuri batandatu barimo Abanyarwanda babiri aribo Christopher Bazivamo na Patricia Hajabakiga basinye urupapuro rusaba ko yakwirukanywa.

Depite Rose Bhanji uhagarariye Tanzaniya muri EALA yisobanura ku birego aregwa. (Foto/New Times)
Depite Rose Bhanji uhagarariye Tanzaniya muri EALA yisobanura ku birego aregwa. (Foto/New Times)

Hon. Bazivamo yatangaje ko nk’umudepite w’iyi komisiyo yatewe ipfunwe no kugira ngo mugenzi wabo abatukire mu ndege ahari n’abanyamahanga bo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuri we akumva ko uwabikoze adahanwe kwaba ari ukorora umuco wo kudahana.

Yagize ati “Nakurikiranye uburyo uwo mudepite yari yibasiye bagenzi be batandukanye barimo Hon. Patricia (Hajabakiga), Hon. Stephano, Hon. Beru. Byose narabyumvise ndanabyibonera uburyo benze kurwana, nkasanga iyi myifatire itari ikwiye cyane cyane ku bagize iyi nteko.”

Rose Bhanji yahakanye ibyo aregwa avuga ko ari ibihuha. Yasobanuye ko ibyo bamushinja byabaye mu byumweru bitatu bishize kandi ko kuva icyo gihe nta rwandiko yigeze ahabwa rumumenyesha ko afite amakosa.

Iki kibazo cyari cyateranyije abagize komisiyo ya EALA nticyakiriwe neza na bagenzi b’uyu mudepite bakomoka mu gihugu kimwe cya Tanzania kuko bahise bikura muri komisiyo bagataha.

Abadepite benshi bari bashyigikiye ko Rose Bhanji yahanishwa kwirukanwa.
Abadepite benshi bari bashyigikiye ko Rose Bhanji yahanishwa kwirukanwa.

Bamwe mu badepite ntibakiriye kimwe iki cyifuzo, kuko hari abemeza ko impaka zagiwe zikageza naho komisiyo isoza nta mwanzuro ifashe zitari zikwiye kuko hari ibindi byemezo bikomeye bireba iyi nteko, nk’uko umwe muri bo yabitangaje.

Yatangaje ko ibyo bibazo bagombaga kwigaho ari ibijyanye n’uburyo bazatora abazabasimbura kuko iyi komisiyo isigaje amezi atageze kuri abiri.

Ikindi bagombaga kwigaho ni uburyo bashyiraho itegeko ry’uko atari ngombwa ko abadepite bahagarariye igihugu bagomba kuboneka bose uko ari batanu kugira ngo itegeko ritorwe, bifuza ko babiri bahagije. Iyi ngingo yanabangamiye icyifuzo cyo kwirukana Rose Bhanji kubera ko abadepite bose bahagarariye Tanzaniya bitabiriye inama.

Ibyo byose byari biri mu byagombaga kwitabwaho muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri iyi komisiyo yari ifite mu Rwanda ariko gahunda yakomeje kugenda gahoro kubera ubwumvikane buke hagati mu badepite bagize iyi nteko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBA MU BADEPITE HAJEMO UBUSHIZI BW’ISONI , AMATIKU AZABA MENSHI MU BAGORE , KUKO UBUSANZWE ABAGORE BAPFA UBUSA , BASHOBORA GUPFA UBWIZA, BAGAPFA ABAGABO, BAGASUZUGURANA KU MYAMBARO, BAGASEKA ABAZI CYANGWA ABATAZI URURIMI URUNURU N’UTUNDI TUNTU TWAMAFUTI

philadelphie yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka