Amavugurura y’integanyanyigisho ku burenganzira bw’umwana yitezweho gutanga umusaruro

Kuvugurura no kwemeza inyandiko ijyanye n’uburenganzira bw’umwana mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bizagira uruhare runini mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kumukorera ubuvugizi.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro, Col. Jules Rutaremara kuri uyu wa Gatatu tariki 29/10/2014 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze, ubwo yasozaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku burenganzira bw’umwana.

Mu ijambo rigufi cyane ryibanze mu gushimira abitabiriye iyo nama n’abafatanyabikorwa, Col. Rutaremara yagize ati: “Umurimo murangije uzagira uruhare rukomeye mu kurinda uburenganzira bw’abana mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro ndetse no kubakorera ubuvugizi.”

Umuyobozi wa RPA, Col. Rutaremara ashyikirizwa igitabo gikubiyemo inyandiko zivuga ku burenganzira bw'umwana mu bihe byo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi wa RPA, Col. Rutaremara ashyikirizwa igitabo gikubiyemo inyandiko zivuga ku burenganzira bw’umwana mu bihe byo kubungabunga amahoro.

Abasivili, abasirikare ndetse n’abapolisi 22 bava mu bihugu umunani bari bamaze iminsi itatu basuzuma integanyanyigisho ku burenganzira bw’umwana yari isanzwe ikoreshwa kugira ngo bagire icyo bavugururaho banatange ibyifuzo byabo.

Florence Bashyitsi, umwe mu bari bahagarariye igihugu cy’u Rwanda muri iyo nama yabwiye Kigali Today ko inyandiko ku nteganyanyigisho ubwayo yari iteguwe neza akaba ari ibintu bike bongereyemo.

Bashyitsi ati: “Ukurikije ibyo twakoze, integanyanyigisho igaragara ko ari nziza, rwose twasabye ko ikoreshwa mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba ndetse n’umugabane w’Afurika wose. Byose byarangiye, ntewe ishema no kuba mpagarariye u Rwanda nkaba ndi umwe mu baharanira uburenganzira bw’abana.”

Abitabiriye iyi workshop baganira mu matsinda ibigomba kongerwa mu nyandiko ku burenganzira bw'umwana.
Abitabiriye iyi workshop baganira mu matsinda ibigomba kongerwa mu nyandiko ku burenganzira bw’umwana.

Dr. Ibrahim Farah, umwe mu barimu bakurikiranaga iby’iryo vugururwa, asobanura ko iyo nteganyanyigisho ivuga ku bijyanye n’ingaruka z’imvururu zikoreshwa intwaro ku bana, amategeko mpuzamahanga yakwifashisha mu kurinda uburenganzira bw’umwana, uburyo bwo kuganiriza umwana n’ibindi.

Abitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo bifuje ko hagomba kuzategurwa amahugurwa agenewe abazahugura abandi n’abasemuzi kuko mu muryango uhuza ibihugu bifite ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye igihe cyose (EASF) bikoresha ndimi eshatu atari icyongereza gusa; nk’uko Dr. Ibrahim yakomeje abishimangira.

“Ibihugu umunani byitabiriye byifuje ko nyuma y’amahugurwa hazabaho amahugurwa agenewe abahugura abandi kugira ngo mu gihe kiri imbere bazabashe bo ubwabo kuyishyira mu bikorwa. Ikindi kibazo cyavuzwe ni ikijyanye n’ururimi kuko umuryango wa EASF ukoresha indimi eshatu, icyongereza, igifaransa n’icyarabu akaba nta gusemura byabayeho bifuza ko mu nama zitaha iyo serivisi yaba ihari,” Dr. Ibrahim.

Abaharariye ibihugu byabo bahawe umwanya wo kwemeza inyandiko yavuye mu nama nyunguranabitekerezo.
Abaharariye ibihugu byabo bahawe umwanya wo kwemeza inyandiko yavuye mu nama nyunguranabitekerezo.

Umuhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo ku burenganzira bw’umwana waranzwe kandi no gushyira umukono kuri iyo nyandiko byakozwe n’abahagarariye ibihugu byitabiriye, ikazashyikizwa inzego zitandukanye za EASF n’inama y’abaminisitiri, nyuma yo kwemezwa ikazashyirwa mu bikorwa n’ibihugu 10 bigize uwo muryango n’ibindi by’Afurika.

Ibihugu bigize EASF ni u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo n'abayobozi bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gusoza ku mugaragaro.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusoza ku mugaragaro.
Bamwe mu bitabiriye inama bafata ifoto n'abarimu hamwe n'umuyobozi wa RPA.
Bamwe mu bitabiriye inama bafata ifoto n’abarimu hamwe n’umuyobozi wa RPA.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turengere umwana kuko mu bihe by’intambara niwe ugerwaho n’ibibazo kubera intege nke ze maze tumukize ako kaga

mabanza yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka