N’abayobozi bakunda umuziki bashobora kuririmba- Minisitiri Habineza

Mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umuziki mu Rwanda, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza yagaragaje ko n’abayobozi bafite impano yo kuririmba no gucuranga badakwiye kuyihisha ahubwo bakagaragaza icyo bazi.

Minisitiri Habineza avuga ko umuziki ari uruganda rudahomba kandi ko umuziki utagira umupaka ku buryo abawiyumvamo batagombye kubihisha ahubwo bakwiye kuwubyaza inyungu.

Ati “Abahanga mu muziki bavuka ko n’amatungo iyo uyacurangiye yongera umusaruro, indabo zakumva umuziki zigasa neza, umuziki utuma umuntu amera neza, n’abayobozi bawifitemo bakwiye kujya bakora”.

Minisitiri Habineza ibi ntiyabitangaje by’amagambo gusa kuko mu gahe gato yahise asusurutsa abitabiriye igikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umuziki mu Rwanda avuza ingoma za kizungu.

Minisitiri Habineza agaragaza ubumenyi azi ku muziki avuza ingoma.
Minisitiri Habineza agaragaza ubumenyi azi ku muziki avuza ingoma.

Iri shuri rya mbere mu mateka y’u Rwanda ngo rigiyeho kugira ngo rifashe urubyiruko kwihangira umurimo, abantu 30 bari kuryigamo bakaba bategereje kurangiza mu myaka itatu bafite ubumenyi bwo kuririmba, gucuranga no gutunganya umuziki.

Minisitiri w’umuco na Siporo avuga ko abaryigamo akurikije ubumenyi bafite mu gukora umuziki bamaze kwihangira umurimo, igisigaye ngo ni ukujya ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ubumenyingiro no kwigisha imyuga (WDA) Jérôme Gasana avuga ko urubyiruko ruri kwigishwa umuziki rugiye guhabwa amahirwe yo kwigishwa gutunganya umuziki nyuma y’uko babonye ibikoresho, ubu hategurwa aho inyubako itunganyirizwamo umuziki izubakwa.

Min Nsengiyumva ashimira Murigande Jacques waje guteza imbere umuziki mu Rwanda.
Min Nsengiyumva ashimira Murigande Jacques waje guteza imbere umuziki mu Rwanda.

Gasana avuga ko urubyiruko ruri kwiga umuziki ruteganyirizwa gusohoka kenshi kugira ngo rushobore kumenyera kuririmba no kumenyekanisha igihugu cy’u Rwanda, akavuga ko nyuma y’uko abiga barangije umwaka wa mbere hazakurikiraho n’ibindi byiciro bifashwa na leta ariko hakaba hateganywa n’amasomo y’abashaka kwihugura mu muziki.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubumenyingiro Eng. Albert Nsengiyumva avuga ko urubyiruko ruri kwiga umuziki rugiye kumenyekanisha u Rwanda birenze ibisanzwe mu muziki, naho Minisitiri w’Umuco na Siporo ngo nta muhanzi bazongera gukorana atabanje guca mu ishuri ry’umuziki kugira ngo ashobore gukora indirimbo zifite ireme.

“Narabivuze, nta muhanzi tuzongera gufasha atabanje guca mu ishuri nk’iri kugira ngo indirimbo bakora zishobore no kujya mu manota, kuko iyo bagiye hanze basabwa amanota ngo zicurangwe bakayoberwa, ariko abana bari mu ishuri rya Nyundo bazi gukora indirimbo ndetse bakazandika mu manota, ibintu byiza abahanzi nyarwanda bagomba kwiga”, Minisitiri Habineza.

Abayobozi banyuranye bafatanyije bacurangiye abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umuziki.
Abayobozi banyuranye bafatanyije bacurangiye abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umuziki.

Ishuri ry’umuziki mu Rwanda riri mu karere ka Rubavu muri Ecole d’arts, rikaba riyoborwa n’umunyamuziki w’umunyarwanda, Jacques Murigande uzwi nka Popo ushimirwa kuba yaravuye mu gihugu cya Canada akaza gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda guteza imbere umuziki afatanyije n’abandi bahanze nka Ben Ngabo Kipeti wigisha umuziki.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njyewe nshaka cyane kwiga music kuriri cyane cyane hamwe no gucuranga ndabikunda

alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

SHA kuba mu mahanga nibyago njya nibuka ukuntu najyaga nkina snthetiseur kandi ntaho nayize , nkabura ukuntu talents zanjye nazigeza kure?bikambabaza, burya umuziki urigwa ariko hari abana bafite impano yo kuwucuranga bapafa kuba bafite ibyibanze gusa, nkajye narinzi icyo bita amanota ( solfege), ibindi nkishakira...

philadelphie yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

icyiza cy’umuziki ntawe uheza kuko nabandi bantu bose bawitabaza mu gihe bakitse imiromo gusa mu Rwanda turashaka kuwukora kinyamwuga

karonda yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Mbega Byiza Umuziki Wurwanda Ushyigikiwe Bijyezaha? Birashimishije Cyane! Arko Haricyo Njyewe Nka Frank Nasaba Abahanzi Nyarwanda Baebe Ukunu Bashyigikiwe Kdi Birashimishije Nabo Basigasire Umuco Nyarwanda Bareke Gushishura Umuco Wamahanga Kuko Umuhanzi Natumirwa Mugitaramo Hanze Yimbibi Zurwanda Abanyamahanga Bazashimicwa Nokumva Umuzika Wurwanda Kuberako Uwo Muhanzi Yakoresheje Injyana Nyarwanda Arko Naba Yarashishuye Injyana Yohanze Bizagorana Gukundwa Nabanyamahanga Kuko Ntakunu Waza Murwanda Urumunyamahanga Ukoresha Injyana Yacu Ngo Tukwishimire Nkuko Twakwishimira Ukoresheje Injyana Yiwanyu Nakangurira Abahanzi Bacu Kudashishura Injyana Zamahanga Twifuzako Ejo Twagira Abandi Nka Man Malitte Basohokera Urwanda Kuko Nuzajya Nayigeria Ngo Uririmbe Oyamama Na Pisi Tsweya Baririmbe Aringo Ngumbwireko Batazamenyako Wakoresheje Injyana Yabo! Bahanzi Nyarwanda Mwikubite Agashyi Murakoze Ni Tumusime Frank Umukunzi Wa Kigalitoday Limited Ktradio Ndabakunda Muragahorana Amata Kuruhimbi.

Tumusime Frank yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka