Gakenke: Umushinga PPIMA wagaragaje ko hari ibibazo bigihangayikishije abaturage muri serivise z’ubuzima

Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA ukaba ari nawo ushyira mu bikorwa umushinga PPIMA ukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki z’igihugu wagaragaje ko abaturage mu karere ka Gakenke hari ibibazo bikibangamiye.

Tariki 24/10/2014 hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe n’abakozi b’umushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring & Advocacy) mu mirenge itatu igize akarere ka Gakenke bwerekana ko hari ibibazo bikigaragara mu bigo nderabuzima.

Umukozi w’umushinga PPIMA mu karere ka Gakenke Theogene Mbarushimana yagaragaje ko bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muzo baturiye ikigo nderabuzima cya Mataba hari amafaranga ijana bacibwa kuko batibarurije muri uwo murenge kuri mituweri gusa ubu ngo batanga mirongo itanu ariko kandi bajya ahandi aya mafaranga ntibayacibwe.

Umushinga PPIMA wagaragaje ko hari ibibazo bikihangayikishije abaturage muri serivise z'ubuzima.
Umushinga PPIMA wagaragaje ko hari ibibazo bikihangayikishije abaturage muri serivise z’ubuzima.

Ikindi kibazo cyagaragaye mu murenge wa Mugunga ku kigo nderabuzima cya Gatonde aho bagira ikibazo cyo kwivuza mu minsi ibiri isoza icyumweru kuko ngo haba hari abaganga babiri cyangwa umwe kandi bakanishyura amafaranga menshi atandukanye n’asanzwe atangwa mu yindi minsi.

Abaturage banagaragaje ko abagize umuryango basabwa gutanga mituweri bose mbere y’uko umwe muri bo yemererwa kuvurwa; ngo niyo umuntu yaba yatanze mituweri ntiyemerewe kwivuza abo mu muryango bose batarayibona bikaba nabyo arimbogamizi kuribo kuko usanga hari umuryango ufite abana barengeje imyaka 18 bafite nibyo bakora ariko bagategereza ko umubyeyi ariwe uzayishyura.

Ku kigo nderabuzima cya Nyundo mu murenge wa Mataba abaturage baho bagaragaje ko bahangayikishijwe no kutagira amazi kuri icyo kigo nderabuzima kandi hashize igihe barayasezeranyijwe.

Uhagarariye ubuzima mu karere ka Gakenke (uhagaze) asobanura ko hari ibibazo byagaragajwe n'abaturage kandi byararangije gucyemurwa.
Uhagarariye ubuzima mu karere ka Gakenke (uhagaze) asobanura ko hari ibibazo byagaragajwe n’abaturage kandi byararangije gucyemurwa.

Ku kigo nderabuzima cya Janja abaturage bo bagaragaje ko babangamiwe nuko abarwaza aribo bakoreshwa imirimo y’isuku y’icyo kigo nderabuzima mu gihe ubusanzwe ibindi bigo biba bifite abakozi bashinzwe gukora isuku.

Inzego zifite ubuzima mu nshingano mu karere ka Gakenke zagaragaje ko bimwe mu bibazo byagiye bicyemurwa gusa ugasanga hariaho abaturage bataramenya ko hari ibyo bakuriweho.

Urugero rwatanzwe ni amafaranga yatangwaga n’abaturage bajyaga kwivuriza ku kigo nderabuzima kitari aho babaruriwe muri mituweri nkuko byasobanuwe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima Janviere Uwamahoro.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Gakenke ari nawe wayoboye iyi nama James Kansiime asobanura ko hakiri ikibazo cyo kumenyesha abaturage ibyakoze kuko usanga n’ibyitwa ko byakemuwe batabizi ariko kandi agira nicyo yizeza abaturage ku bitarakemuka.

Umunyamabanga nshingabikorwa w'akarere yemeza ko mu gihe cy'icyumweru ikibazo cy'amazi kiba cyakemutse ku bigo nderabuzima bitayafite.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere yemeza ko mu gihe cy’icyumweru ikibazo cy’amazi kiba cyakemutse ku bigo nderabuzima bitayafite.

Ati “hari aho twabonye ama centre de santé menshi agiye adafite amazi, mu byukuri nk’akarere kacu dufite amazi ahagije ariko icyagaragaye ni uko abantu bangiza ibikorwa remezo kuko twabonye yuko abaturage bamwe bagenda bagacomeka ku miyoboro itwara mu bigo nderabuzima ya mazi uko yagendaga akagabanya umuvuduko bigatuma ataboneka”.

Ingamba zafatiwe kino kibazo ni uko imicungire y’amazi mu karere igomba kunozwa kuburyo hari n’ikipe yashizweho ku rwego rw’akarere igiye gukurikirana kino kibazo kugirango abo bizagaragara ko bihaye amazi mu buryo butemewe n’amategeko bazabihanirwa.

Bihaye igihe cy’icyumweru kugira ngo kino kibazo kizabe cyakemutse nkuko nabyo byasobanuwe na Kansiime.

Ubu bushakatsi bwarakozwe n’umushinga PPIMA hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukwa cumi uyu mwaka.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka