Amakimbirane ashingiye ku butaka ngo si ikibazo, ikibazo ni ihohoterwa ryo mu ngo -Senateri Mukankusi

Nubwo mu kwezi kw’imiyoborere mu karere ka Karongi hagaragaye ibibazo byinshi bijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka, Senateri Mukankusi Perrine asanga icyo kitakiri ikibazo kuko abaturage bakimenye ahubwo ko igihangayikishije ari ihohoterwa ryo mu ngo ahenshi ritavugwa.

Akomeza avuga ko igihe cyose umuntu adatekanye mu mutwe kubera ihohoterwa bigoye ko n’intambwe abandi batera mu iterambere we yayitera. Bityo akaba asaba ko iki kibazo gishyirwa mu bintu by’ibanze akarere kagomba kwitaho buri Munyarwanda akagira umutekano usesuye.

Mu muhango wo gusoza Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Karongi wabereye mu Mujyi wa Kibuye mu Murenge wa Bwishyura kuri uyu wa 24 Ukwakira 2014, Senateri Mukankusi yibukije ingo zirangwa n’ihohoterwa ko bigayitse kuko ku busanzwe baba bagomba kumvikana no kuzuzanya muri byose.

Senateri Perrine Mukankusi mu muhango wo gusoza ukwezi kw'imiyoborere myiza mu Karere ka Karongi.
Senateri Perrine Mukankusi mu muhango wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Karongi.

Yagize ati “Ni gute niba uri umugore wahohotera umugabo musangiye urugendo mu kwiyubaka no kwiteza imbere! Niba uri umugabo se ni gute wahohotera umugore ukubyarira abana akakumenyera imibereho ya buri munsi kandi akaba ari na we utuma witwa umugabo!”

Senateri Perrine Mukankusi yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, abaturage n’inzego z’umutekano gusenyera umugozi umwe kugira ngo ahari ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo birangire abantu bakomeze urugamba rw’iterambere batekanye kandi batuje mu mutwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buhamya ko bwasanze Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza ari ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi dore ko ngo aba ari umwanya uhagije abayobozi n’abaturage bicara hamwe bagakemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Hakizima Sebastien, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Iterambere.
Hakizima Sebastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Hakizimana Sébastien, avuga ko mu bibazo bakiriye ibirebana n’ubutaka ari byaje ku isonga naho ibindi bikaba ngo byari bijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo.

Agira ati “Abaturage bacu ubutaka ni cyo gishoro bafite, ni cyo gishoro umuturage afite akaba ari yo mpamvu usanga akomeye ku butaka.” Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu avuga ko bafashe ingamba zo kubikemura bafatanyije n’abaturage.

Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza ibereye abaturage, umusingi w’iterambere rirambye”.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo byo ihohoterwa mu ngo zituma abantu badatera imbere btyo nkaba mboma umuti ari ukubahana bagasenyera umugoz imwe maze iterambere rya bose rikagerwaho

gasama yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

senateri abivuze neza , rwose ubutaka si ikibazo .,abantu babaye bumvikana murugo nta hohotera ribayeho ndakubwiza ukuri nubwo butaka bakumvikano uko bwakoreshwa , kandi kubwumvikane bwa buri wese ariko iyo abantu batumvikana bahohoterana , ntakabuza ikibazo cyose noneho cyavuka kitajyanye nimibanira urumva ko ari ukumarana

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka