Kayonza: Barasaba ko amakosa yakozwe mu kwandika ubutaka yakosorwa

Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bavuga ko amakosa yagiye akorwa mu kwandika ubutaka atuma hari abatanga umusoro w’ubukode bw’ubutaka burenze ubwo bafite bityo bakaba basaba ko ayo makosa yakosorwa.

Ngo hari igihe usanga ubutaka bwanditse ku muturage ari bwinshi ugereranyije n’ubwo afite cyangwa se akaba yanditseho ubutaka butoya ugereranyije n’ubwo afite.

Nubwo nta mibare nyayo igaragazwa, iki kibazo kiboneka cyane mu mirenge ya Murundi, Mwili na Ndengo yegereye parike y’Akagera ahatuye abasaranganyijwe ubutaka mu myaka yashize, aho umuntu yasaranganywaga ariko rimwe na rimwe ntashinge imambo zigaragaza aho ubutaka bwe bugarukira.

Ibi ngo byagiye bituma bamwe mu baturage barengera bagenzi ba bo, n’aho gahunda yo kwandika ubutaka itangiriye hagenda hagaragara amakosa kuri bene ubwo butaka bitewe n’uko bitabaga byoroshye kumenya aho imbago za buri muturage ziri.

Kugeza ubu ngo hari abasorera hegitari zirenze izo bafite kubera ayo makosa yagiye agaragara mu gupima no kwandika ubwo butaka nk’uko byagenze ku witwa Turatsinze Petero wasaranganyijwe ubutaka mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza.

Turatsinze asorera hegitari 10 z'ubutaka kandi baramurengereye akaba asigaranye hegitari esheshatu zonyine.
Turatsinze asorera hegitari 10 z’ubutaka kandi baramurengereye akaba asigaranye hegitari esheshatu zonyine.

Agira ati “Umuturage yarengereye ubutaka bwanjye nasaranganyijwe, ubu nkaba nsorera hegitari 10 kandi nkoresha hegitari esheshatu gusa. Hashize imyaka itanu nsaranganyijwe ubwo butaka, ariko ku mwaka wa kane nibwo natangiye kwirukanka kuri icyo kibazo kugira ngo bakinkemurire”.

Turatsinze avuga ko amaze imyaka ine asaba ko ubutaka bwe bwapimwa maze amakosa yakozwe mu kubwandika agakosorwa ariko ngo ntibyigeze bikorwa. Cyakora ngo abakozi bakora muri serivisi z’ubutaka mu karere ka Kayonza bamuhozaga ku cyizere bamubwira ko bazajya kumukemurira ikibazo, ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru byari bitarakorwa.

Yabisobanuye agira ati “Natangiye gukurikira iki kibazo mu kwezi kwa mbere bakambwira ngo ejo, ejo tuzaza [kugukemurira ikibazo], ngo uzagaruke uyu munsi, bampa na nomero za telefoni ngo bazampamagara ngategereza ko bampamagara ariko simbibone, ngafata itike nkaza ariko kugeza n’uyu munsi amatike nkoresheje sinabasha kuyabara”.

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bahuje iki kibazo ngo bifuza ko abashinzwe serivisi z’ubutaka bajya babegera hakiri kare bakabakemurira ibibazo, kuko rimwe na rimwe bituma hari abatabyaza umusaruro ubutaka bwa bo uko bikwiye kandi ari cyo babuherewe.

Abatanga serivisi z’ubutaka bavuga ko icyo kibazo kimwe n’ibindi bisa nka cyo bizwi, ariko ngo byagiye bivuka kubera ko ba nyir’ubutaka batabaga bagaragaje imbago za bwo igihe bwapimwaga ngo bwandikwe.

Ibyo ngo byagiye bituma rimwe na rimwe hagaragara amakosa mu kubwandika kuri ba nyira bwo nk’uko noteri w’ubutaka mu karere ka Kayonza Potel Jossam abivuga.

Yongeraho ko hakiri imbogamizi yo gukemura bene ibyo bibazo ku gihe bitewe n’uko abakozi babiri batanga iyo serivisi ari bake ugereranyije n’ibibazo baba bagomba gukemura, kuri ibyo kandi ngo hakaniyongeraho kuba kenshi bidahita bibashobokera kugera aho ikibazo kiri kubera ko akarere gafite imodoka imwe kandi iba ikenewe n’abantu benshi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

inzego zibishinzwe zatumye habaho aya makosa nzizucare maze zigire hamwe ukuntu habaho igisubizo bityo uyu muturage arenganurwe kimwe nk’abandi

mushambo yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

koko hari aho yagiye agaragara ariko ntitukibagirwa ko bikorwa nabantu , ikibi nuko bya byarakozwe nkana , twizereko ubwo amakosa yagaragaye akaba yanavuzwe agiye gukosorwa

karemera yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka