Abagore bahohotera abagabo nabo basabwe kwikubita agashyi

Ubuharike n’ihohoterwa haba irikorerwa umugore cyangwa umugabo nizo mbogamizi zagaragajwe ko zikibangamiye imwe mu miryango yo mu karere ka Nyagatare, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, kuri uyu wa gatandatu tariki25/10/2014.

Gikoko Jane umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore wungirije mu karere ka Nyagatare avuga ko n’ubwo abagore babashije kwiteza imbere kubera amategeko abakandamiza yakuweho, ariko nanone ngo muri aka karere haracyari ikibazo cy’ubuharike n’ihohoterwa mu miryango harimo n’irikorerwa abagabo.

Ababana nk'abashakanye basabwe gukundana no guca bugufi.
Ababana nk’abashakanye basabwe gukundana no guca bugufi.

Gusa ngo ikibabaje ni uko ngo abagabo bahohoterwa bakabihisha umujinya wamara kubarenga bagafata icyemezo gikarishye. Bemeriki Valens wo mu kagali ka Nyakagarama umurenge wa Rukomo avuga ko aheruka kurwana n’umugore bakiri bato ariko ngo aho baboneye urubyaro byarahagaze.

Ngo ubuhangange n’igitinyiro cy’umugabo ntakwiye guhagarara imbere y’abandi ngo avuge ko yahohotewe.

Mukankwaya Donatille ashyikirizwa Check nk'umugore witeje imbere.
Mukankwaya Donatille ashyikirizwa Check nk’umugore witeje imbere.

Mu nama aba baturage bagiriwe mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa, Uwimanimpaye Jeanne d’arc visi perezidante w’inteko inshingamategeko umutwe w’abadepite yasabye abashakanye kurangwa n’urukundo no guca bugufi mu gihe hari ikitavugwaho rumwe.

Umugore wahize abandi mu kwiteza imbere mu karere ka Nyagatare inama y’igihugu y’abagore muri aka karere yamugeneye igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Abagabo bahisha ihohoterwa bakorerwa.
Abagabo bahisha ihohoterwa bakorerwa.

Mukankwaya Donatille wo mu murenge wa Rukomo wahoze abarirwa mu batindi nyakujya ariko nyuma y’amafaranga y’ubudehe no kugana ibigo by’imari yabashije kwigurira inka ndetse ubu akaba afite Bio-gaz atagihura n’imyotsi cyangwa ikizima cyo mu nzu.

Iki gihembo ngo cyamurenze. Gusa ngo agiye gutunganya ikiraro cy’inka ze kuko kitari gitunganye.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ubundi wizihizwa kuwa 15 Ukwakira buri mwaka, wahujwe n’umuganda rusange usoza ukwezi k’ukwakira.

Ku rwego rw’akarere ka Nyagatare uyu muganda ukaba wakorewe mu murenge wa Rukomo, ahatewe ibiti ku nkengero z’umuhanda Rurenge Nyakagarama. Abaturage bakaba basabwe kubirinda aho kubyangiza ndetse bagatera no mu mirima yabo iby’imbuto.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro watangiye kwizihizwa mu mwaka 1995. Gusa mu Rwanda ho wijihijwe bwa mbere mu 1997.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uburinganire n’ubwuzuzanye bigomba gutuma abashakanye buzuzanya banabana neza cyane

Peace yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

kandi byo nti mubeshye abagore babahotera abagabo babo barahari kandi si bacye, ikibazo buriya gikomeye nuko bo iyo baramutse bahohoteye abagabo biba bibi cyane kuko nibintu baba bamaranye iminsi kubera wenda imitwarire yabagabo babo batabashije kwihanganira

samuel yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

si nyagatare honyine ariko mumenye natwe abagabo abagore batugeze aharindimuka baduhohotera

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

kandi buri umugore waramutse ahohoteye umugabo we biba ari bibi cyane kuko nikintu aba amaranye iminsi usanga bifite ubukana kurusha ibyumugabo , nibyo kurwanya ndetse nabagore bakabyirinda cyane kuko si umuco n ukwisenyera ikindi kandi sinzi umuco uba uri gutoza abana bawe wowe mugore uba uhohotera umugabo

karemera yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

kubana neza hagati y’umugabo n’umgore ni ingenzi kko bituma biteza imbere. twirinde icyatuma dushyamirana

suarez yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka