Rusizi: Ikoreshwa ry’abana mu cyayi cy’u Rwanda bituma gikumirwa ku isoko mpuzamahanga

Umushinga REACH-T (Rwanda education alternatives for children tea growing areas) ushinzwe kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana urasaba inzego za Leta, abikorera n’abandi bose gukumira abakoresha abana imirimo y’ingufu kubwumwihariko abakoreshwa mu mirima y’ibyayi.

Ibi uyu mushinga urabitangaza nyuma yaho bigaragariye ko icyayi cy’u Rwanda kigenda gikumirwa ku masoko mpuza mahanga, bitewe nuko usanga gikorwamo n’abana benshi bikagira ingarukambi ku buzima bwabo.

Inzego za leta n'ababyeyi barasabwa gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ry'abana mu cyayi kuko bidindiza abana bikanadindiza ubukungu.
Inzego za leta n’ababyeyi barasabwa gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’abana mu cyayi kuko bidindiza abana bikanadindiza ubukungu.

Imiryango mpuza mahanga itanga ibyangombwa by’ubuziranenge bifasha mu kugeza icyayi cy’u u Rwanda ku masoko yareze u Rwanda ko rukoresha abana bato mu mirimo y’ubuhinzi bwicyayi, bituma kigenda gitakaza agaciro ku isoko kandi kiri mu byinziza amadovizi menshi mu Rwanda.

Ibyo byatumye uyu umushinga w’Abanyamerika utegamiye kuri leta ufatanyije na leta y’uRwanda bashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa cyo gukura abana mu mirima y’ibyayi.

Abayobozi batandukanye barasabwa kugira uruhare mu gukura abana mumirima y'ibyayi.
Abayobozi batandukanye barasabwa kugira uruhare mu gukura abana mumirima y’ibyayi.

Iyo mirimo mibi ikoreshwa abana mu mirima y’ibyayi ngo igira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo harimo no kubuzwa uburenganzira bwabo bwo kwiga, kutagira imikurire myiza, nk’uko bitangazwa na Niyitegeka Jean Baptiste umuhuza bikorwa w’umushinga REACH-T.

Usibye kuba iyo mirimo ibangamira abana mu buryo butandukanye ngo igira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, kuko ituma icyayi cy’u Rwanda kitagurwa neza kubera ko banenga ubuziranenge bwacyo bitewe nabo bana.

Mukamurigo Mediatrice, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rusizi, avuga ko usibye kuba muri aka karerei hari abana bakoreshwa mu mirima y’ibyayi ngo haracyaboneka n’abandi bata amashuri bagakoreshwa imirimo y’ingufu itandukanye, irimo iyubwikorezi ibagiraho ingaruka ku mikurire yabo n’ibindi. Agasaba ababyeyi kwita kuburere bw’abana babo.

Kayijaho ni umuturage wo mu murenge wa Nyakarenzo avuga ko ababyeyi benshi bagira uruhare mu gukoresha abana imirimo mibi bagamije kubona amafaranga. Yemeza ko bagiye kurushaho gukangurira ababyeyi kumenya uburenganzira bw’abana.

Mu rwego rwo gukomeza kurinda abana imirimo mibi bakoreshwa, umushinga REACH-T ugamije gufasha abana bari mu mirimo itandukanye mu bice bihingwamo icyayi mu Rwanda gusubirana uburenganzira bwabo bwo gusubira mu mashuri.

Uyu mushinga uvuga ko ufite intego y’uko mu myaka 3 usigaranye uzakura abana bagera kubihumbi 4,090, zitandukanye muri icyo gikorwa hazabaho no gufasha imiryango ikennye ikoresha abo bana imirimo ivunanye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

eeee ko cyaba ari ikibazo niba byaragaragaye ko hakoreshwa abana ariko bikaba bitamaganwa ngo bihindure, icyambere kuba hakoreshwa abana bitemewe kandi Atari nibintu bikwiye muri societe ikindi biraba bibujije kawa yacu ugera kwisoko kubera ikibazo cyabantu bakorsha abantu kubera inyungu zabo zo kuba babahemba macye , byamaganwe ikawa yacu itahadindirira

manzi yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka