Ibiganiro bya BBC by’ikinyarwanda byahagaritswe

Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kiratangaza ko kuva kuri uyu mugoroba tariki ya 24/10/2014 ibiganiro bya BBC bikorwa mu kinyarwanda bihagaritswe.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko mu byumweru bitatu bishize yakomeje kwakira ibirego by’abantu banyuranye nyuma y’uko BBC itambukije filimi yiswe “Rwanda – The untold Story” ivugwaho gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, no kutubahiriza amahame y’itangazamakuru.

Iki cyemezo cyo guhagarika ibiganiro byo mu Kinyarwanda bya BBC kije nyuma y’uko inteko ishinga amategeko isabye ko ibi biganiro byahagarikwa, ndetse na sosiyete sivile igakora imyigaragambyo igamije kwamagana iyi filimi ipfobya jenoside.

RURA itangaza ko igiye gukomeza iperereza kuri ibi birego indi myanzuro ikazafatwa hashingiwe ku bizaba byagaragajwe naryo.

Kigali today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki kemezo kirakwiye kuko BBC yararengereye irakabya

mugemana yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

RURA igize neza kuko irinze abanyarwanda uburozi bw’ingengabitekerezo ya genocide itambutswa n’abagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi kuri radio na TV bya BBC,twanze agashinyaguro n’agasuzuguro aho biva bikagera hose.

mukamusoni yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Uriya mibare w’abatutsi 500.000 bariho mbere ya Genocide ngo nibyavuye mw’ibarura rusange (recensement general) ry’abaturage ryakozwe na Leta yariho. Rero iyo ugendeye ku mibare yatangwaga muri za Rapports za Leta kubyerekeranye n’imibare y’abatutsi n’ Abahutu bariho muri icyo gihe, ntabushakashatsi buba burimo kuko uba utazi cyangwa wirengagije impamvu za politiki zabaga zihishe inyuma yiriya mibare yatangazwaga. Icya 1. Mu Rwanda hari politiki y’iringaniza aho imyanya mu mashuri, imirimo mu nzego za Leta n’ahandi byatangwaga hakurijwe imibare y’abantu ba buri bwoko ( ibi byafatwaga kandi bikemerwa nka Demokarasi). Muri uru rwego rero, Leta ntiyari gukora ikosa ivuga ko abatutsi ari miliyoni cyangwa milioni 2, kuko kubivuga gutyo bivuze ko bagomba kubona imyanya ijyanye nuwo mubare. Mu rwego rwo kwirinda uwazana ibirego by’irondamoko, ivangura n’ibindi..Leta yari ifite inyungu yo kugaragaza buri gihe ko umubare w’abatutsi ari muto ndetse muto cyane ( ibihumbi 500 muri milioni 7.5 ni umubare muto cyane) kugirango n’ihatangwa imyanya 100 mu mashuri ku batutsi, 50 mu mirimo ya Leta bizajye bisobanurwa ko bijyanye n’umubare wabo mu gihugu kandi ko Demokarasi itabivuguruza. ikindi nuko iriya documentaire irimo politiki nyinshi iyihishe inyuma kuruta ko ari documentaire y’umunyamakuru independent.

kayihura yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

mukomerezaho nibyo rwose turabishima

habimana yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka