Gasabo: Imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa Gisozi

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24/10/2014 yasenyeye benshi mu baturage batuye mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo.

Hari abaturage bavuga ko bakennye cyane bakaba basaba inkunga ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi; ariko umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Patricie Murekatete yashubije ko nta ngengo y’imari yateganirijwe kugoboka abari mu byago ihari.

Yavuze ko nihagaragara abaturage badashoboye kwisanira ibyangiritse ubuyobozi bw’umurenge buzabasabira inkunga mu bandi baturage.

Ubuyobozi bw’akagari karimo abaturage basenyewe n’imvura bwavuze ko bukirimo gukusanya imibare y’amazu yasenyutse.

Amafoto y’amwe mu mazu y’abaturage yangijwe n’imvura y’amahindu:

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka