Bugesera: Mu kagari kamwe hamaze kwibwa inka 8 mu mezi abiri

Mu kagari ka Musovu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera mu mezi abiri hamaze kwibwa inka umunani, abahatuye bakavuga ko zibwa n’agatsiko k’abasore biyise “SUWAPU” ngo kababujije umutekano.

Abantu 15 nibo bakekwaho kuba mu gatsiko kiyise SUWAPU kajujubije abaturage kabiba inka n’indi mitungo yabo.

Nyirambogo Triphine, ni umwe mu baturage bahawe inka muri gahunda ya gira inka, ariko mu minsi ishize barayibye kugeza n’ubu ntiraboneka.

Agira ati « ubu agahinda kagiye kunyica kuko inka yanjye bayitwaye imaze kubyara, kuko nyuma yo kundushya ubu nari nzi ko ngiye kuyibonamo umusaruro. Ubu narwaye ihungabana kubera agahinda k’inka yanjye batwaye ».

Imwe mu nka zari zaribwe irafatwa isubizwa nyirayo.
Imwe mu nka zari zaribwe irafatwa isubizwa nyirayo.

Uwitwa Mukantambara Laurence nawe avuga ko inka ye bayitwaye ku itariki ya 6/10/2014 saa saba z’ijoro ariko kugeza n’ubu ikaba itaraboneka.

Abaturage bavuga ko aka gatsiko k’abasore kiyise SUWAPU ngo nta joro ryasigaga ntacyo batwaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhumuza Benjamin avuga ko babanje gukeka ko abo baturage aribo bagurisha inka bahawe, ariko ngo nyuma baje gusanga koko zibwa dore ko hari imwe baherutse gufatira mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro yagurishijwe.

Ati « twasanze ari agatsiko k’abasore bazitwara ariko ubu twarabahagurukiye ku buryo ubu tumaze gufata abagera kuri batandatu bakaba bafungiye kuri polisi, kandi kuva bafatwa hakaba nta yindi nka irongera kwibwa ».

Iyi nka nayo yari yibwe iza kugaruzwa n'irondo.
Iyi nka nayo yari yibwe iza kugaruzwa n’irondo.

Umuyobozi wa polisi, sitatiyo ya Nyamata, CIP Bacondo Issa asaba abaturage gukaza amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya ubujura, batanga amakuru ku bantu bose bakekwaho ubujura no guhungabanya umutekano.

Muri izo nka umunani zibwe enye gusa nizo zimaze kugaruzwa zisubizwa ba nyirazo naho izindi enye ziracyashakishwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka