Minisitiri Kaboneka asaba abanyaburera gutanga Mitiweri batagononwa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abaturage bo mu murenge wa Gahunga n’abo mu karere ka Burera muri rusange gushishikarira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri), kugira ngo nibaramuka barwaye bazabone uko bivuza bitabagoye.

Ubwo Minisitiri Kaboneka yasuraga umurenge wa Gahunga, tariki ya 23/10/2014, yahanuye abaturage bo muri uwo murenge mu ngingo zitandukanye zirimo izo kubungaunga umutekano birinda ibihuha ndetse n’ababashuka.

Yabasabye kubahiriza gahunda za Leta zose uko zibegerezwa kuko zibafitiye inyungu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Minisitiri Kaboneka yabashishikarije kujya bishyura amafaranga ya Mitiweri batagononwa kandi bakima amatwi abashaka kuyibangisha.

Agira ati “Indwara ntiteguza, nta gahunda ugirana nayo, ejo utazarwara udashobora kwivuza. Hari abamaze iminsi bakwiza ibihuha byo guca intege Abanyarwanda babangisha gahunda ya Mitiweri, twamagane abantu bameze batyo”.

Minisitiri Kaboneka yasabye abanyaburera gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza batagononwa.
Minisitiri Kaboneka yasabye abanyaburera gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza batagononwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ibi mu gihe abanyaburera bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza babarirwa ku kigero cya 74% gusa nyuma y’amezi atatu umwaka wa Mitiweri utangiye.

Gusa ariko abayobozi bo mu karere ka Burera bahamya ko bashyizeho ingamba ku buryo mu minsi iri imbere bazaba bageze ku kigero cya 100%, ku isonga hakaza kubumbira abaturage mu bimina bigafasha abaturage kwishyura mitiweri ku gihe kandi bitabagoye batanga amafaranga make make kugeza undi umaka wa mitiweri utangiye bakayishyura yose yaragwiriye.

Ihohoterwa n’ubuharike byagarutsweho

Ubwo yaganiraga n’abanyagahunga kandi, Minisitiri Kaboneka yabasabye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubuharike, ibi akaba yarabivuze nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye by’abaturage byiganjemo iby’abana b’abakobwa bafashwe ku ngufu ndetse n’iby’abagabo baburana imitungo n’abagore babo kubera ubuharike.

“Ikintu cyo gufata ku ngufu, ikintu cy’ubuharike murabona amakimbirane biteza. Icya mbere ababyeyi nimumenye abana banyu. Baba ab’abahungu, baba ab’abakobwa, nimubatoze uburere butagera aho mujya gufata abandi cyangwa ngo murangare abana banyu bafatwe.

Gufata (ku ngufu) birimo ingaruka nyinshi; hari ukumutera ubusembwa, kumutera ubumuga ariko bishobora no kumutera indwara idakira. Reka tukigire ikibazo cyacu twese dufatanye guhashya uko gufata ku ngufu, duhashye n’ubuharike,” uku niko Minisitiri Kaboneka yabivuze.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka