Rutsiro: Yafatanywe inka yari yibye ubwo yashakaga kuyigurisha

Umusore w’imyaka 18 witwa Tuyishime Freddy yafatiwe mu kagali ka Mataba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, tariki ya 23/10/2014, ashaka kugurisha inka yari yibye.

Uyu musore akomoka mu murenge wa Mushubati mu kagali ka Bumba yari yibye ikimasa cy’uwitwa Mereweneza Jean Marie Vianney utuye mu murenge wa Gihango hakaba hari mu masaha ya sa munani z’ijoro.

Tuyishime wibye inka avuga ko yari yayitumwe n’abagabo babiri aribo Yamfashije uzwi ku izina rya Kibuyu na Nsabimana bakaba bari bamwijeje ko nayigurisha bazamuha ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyishime Freddy yavuze ko yatumwe n'abagabo kubibira inka akanayigurisha bakamuhemba.
Tuyishime Freddy yavuze ko yatumwe n’abagabo kubibira inka akanayigurisha bakamuhemba.

Yagize ati “iyi nka nari nayitumwe n’abagabo 2 bambwiraga ko bazampa bitanu (ibihumbi) nimbona umukiriya ubaha amafaranga menshi”.

Ubwo yafatwaga yavuze ko yari ayishyiriye uwitwa Uwizeye ngo ayibagurire ariko Uwizeye we yaje kubihakana aho yavuze ko yayigeretse kubera ko yamubonye agahita amukeka ko yaba ayibye dore ko ngo yari asanzwe amuziho gukorakora kuko ngo yigeze kwiba ihene z’umuturage.

Uwizeye ati “uyu muhungu arambeshyera nta nka yari anzaniye ahubwo njye namubonye mu muhanda ashoreye inka mpitamo kuyigereka ngo mbone uko mufata kuko nsanzwe muziho ubujura”.

Mereweneza yasubijwe inka ye yari yibwe.
Mereweneza yasubijwe inka ye yari yibwe.

Uyu musore wibye iyi nka amaze amezi 7 avuye mu kigo ngororamuco cya IWAWA akaba ariko yarigeze gukorera umwana ihohotera mu mwak wa 2009 afungwa imyaka 3 muri gereza nkuru ya Muhanga.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka