Ubushimusi bw’amafi buhombya igihugu miliyari zirenga 20 ku mwaka

Ubuyobozi bushinzwe uburobyi mu Rwanda bugaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda ku mwaka winjiza miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ubushimusi buhagaze hajya hinjizwa miliyari 42 ku mwaka.

Umusaruro w’amafi uboneka mu Rwanda ku mwaka ugera kuri toni ibihumbi 24, harimo toni ibihumbi 19 bikurwa mu kiyaga cya Kivu, mu gihe hakumiriwe ubushimusi mu kivu umusaruro wagera kuri toni ibihumbi 35.

Dr Rutaganira Wilson, umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko isambaza nk’amafi mato yororerwa mu kiyaga cya Kivu yororoka cyane, atari ibyo yagombye kuba yarashize mu Kivu kubera uburobyi bunyuranyije n’amategeko bukorwa muri iki kiyaga bukangiza amafi abyara.

Dr Rutaganira avuga ko mu kilo cy’isambaza habamo isambaza 100, iyo isambaza imwe igiye kubyara ngo ishobora gutera amagi ibihumbi 50 ku mwaka ariko kubera ibizazane hakaba hashobora kubaho ibihumbi 25.

Ubu mu Rwanda haboneka umusaruro w'amafi ungana na toni ibihumbi 24 ku mwaka ariko ubushimusi buhagaze haboneka toni ibihumbi 35.
Ubu mu Rwanda haboneka umusaruro w’amafi ungana na toni ibihumbi 24 ku mwaka ariko ubushimusi buhagaze haboneka toni ibihumbi 35.

Dr Rutaganira avuga ko iyo rushimusi w’amafi agiye kurobera mu kigobe aho isambaza zororokera akaroba ibilo 100 ngo aba ahombeje igihugu toni 3700 zagombye kuzaboneka ndetse mu mafaranga akaba yangije miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Rutaganira avuga ko ubushimusi buramutse bucitse mu kiyaga cya Kivu mu myaka itatu, umusaruro w’amafi mu Rwanda waba ugera kuri toni 3500 kandi ibikorwa byo gufunga ikiyaga bigahagarara.

Abarobyi b’ifi n’isambaza ariko bo bavuga ko igabanuka ry’umusaruro w’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu biterwa n’uko uruganda rwa Bralirwa rwashyiraga mu Kivu imbetezi z’inzoga rwakoraga ubu bikaba byarahagaze.

Dr Rutaganira avuga ko ntaho bihuriye kuko isambaza zirya ibimera biri mu Kivu kandi ari byinshi nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi. Akavuga ko ibi biryo bikunze kuboneka cyane mu gihe cy’ukwezi kwa Kamena, Nyakanga, Kanama,Ukwakira n’Ugushyingo ndetse isambaza akaba aribwo zororoka cyane.

Mu Rwanda igice kinini cy'umusaruro w'amafi gikomoka mu kiyaga cya Kivu.
Mu Rwanda igice kinini cy’umusaruro w’amafi gikomoka mu kiyaga cya Kivu.

Dr Rutaganira avuga ko bafata icyemezo cyo gufunga ikiyaga cya Kivu bagirango amafi ashobore kwiyongera bitewe n’ayo aba amaze kubyara kuko isambaza zikura mu gihe cy’amezi atatu.

Abakora ubushimusi bw’amafi mu Kivu bagiye kwigishwa ububi bwabyo

Jabo Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, avuga ko kwigisha abakora ubushimusi byatuma bahagarika ibikorwa bakora kuko batazi ingaruka bigira, ahubwo bagafashwa uburyo bakora uburobyi bw’umwuga.

Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba, n’abashinzwe uburobyi mu kiyaga cya Kivu bemeranyijwe ko hagiye gukorwa urutonde rw’abakora ubushimusi bw’amafi kugira ngo bigishwe ububi bwo gushimuta amafi, ingaruka bigira n’igihombo bitanga ku gihugu.

Intara y’uburengerazuba ifatanyije n’uturere bashaka gukumira abakora ubushimusi kugira ngo umusaruro w’amafi wiyongere, ibi bikaba byakuraho n’ikibazo cyo gufunga ikivu ndetse n’umusaruro woherezwa ku isoko ukiyongera.

Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba buvuga ko mu igenzura ryakozwe na Polisi inshuro ebyiri mu gihe ikiyaga gifunze mu turere dukora ku kiyaga habonetse barushimusi 517 harimo; Rutsiro Rushimusi 252, Rusizi 141, Nyamasheke 66, karongi 4, Rubavu 54.

Imitego ya Kaningini ikunda gukoreshwa mu bushimusi bw'amafi.
Imitego ya Kaningini ikunda gukoreshwa mu bushimusi bw’amafi.

Abaroba isamba kuburyo butemewe ngo bakoresha imitego nka Kaningini na Supernet zikaroba amafi ari mu gihe cyo kubyara n’atarageza igihe cyo gukura.

Muri iki gikorwa cy’igenzura hafashwe imitego ya Kaningiri 118, ubwato 63, ibigumbi 4 na barushimusi 19 batawe muri yombi bari barobye isambaza ibilo 512.

Bamwe mubakora umwuga wo kuroba bavuga ko bagiye gukora urutonde rw’abakora ubushimusi ndetse na bamwe mu bari mu makoperative batubahiriza amabwirizwa bakazashyirwa ku rutonde.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI ALIAS.MBASHIMIYE.UBURYOMWAHAGARITSE.IBIGANIROBYARADIYOBBC:MURIMFURAPE!!NISABIMBABAZI.IKOMEZE AKAZIKAYO MURAKOZE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka , gusa wa mugani ubushimuzi bwamafi bukabije umurego kandi nigihombo kinini kuri twe abaturage baba baikora batabize bigatanga umusaruro mucye ari nako turi guca amafi yo mu minsi irimbere, ndetse ninigihombo kinini kuri leta nyamara habayeho ubufatanye n’abaturage ndetse na leta umusaruro wa kiyongera ndetse namafi ntacike kuko atitaweho

karekezi yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka