Nyabihu: Hagiye kongerwa hegitari 288 ku buso buteyeho icyayi

Mu karere ka Nyabihu hagiye kongerwa hegitari 288 ku buso bw’ubutaka buhinzeho icyayi mu rwego rw’ishoramari. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) butahweye kugaragaza ko uru ruganda rwatunganyaga icyayi gike cyane ugereranije n’ubushobozi bwarwo.

Icyifuzo cyo kongera ubuso buteyeho icyayi muri Nyabihu cyanagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yasuraga aka karere muri uyu mwaka wa 2014 nk’igihingwa gifite akamaro kanini mu bukungu.

Ubuso bwa hegitari 288 bugiye guhingwaho icyayi buzava ku butaka buri mu mutungo bwite wa Leta uri mu karere ka Nyabihu mu mirenge ya Karago na Rambura, bugahabwa Rwanda Mountain Tea mu rwego rw’ishoramari nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 15/10/2014 iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Umwe mu baturage bahinga icyayi mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu, unafite hegitari zirenga 5, avuga ko icyayi gifite akamaro kanini ku buryo uwagihinze kimuteza imbere igihe cyeze.

Mu karere ka Nyabihu hasanzwe hegitari zisaga 1000 z'icyayi ariko ntizihagije ugereranyije n'ubushobozi bw'uruganda.
Mu karere ka Nyabihu hasanzwe hegitari zisaga 1000 z’icyayi ariko ntizihagije ugereranyije n’ubushobozi bw’uruganda.

Yongeraho ko kuri hegitari imwe gusa abasha gukuraho amafaranga ibihumbi 120 ku kwezi. Binyuze mu bushobozi akura mu cyayi yahinze, yabashije kwiyubakira inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 10 nk’uko yabidutangarije.

Yongeye ho ko n’ibibazo bitandukanye byo mu rugo abikemura nta kibazo bitewe n’ubuhinzi bw’icyayi, aboneraho no gusaba abaturage gushishikarira kugihinga.

Kuba ubuso bw’icyayi muri Nyabihu bugiye kwiyongera, ubuyobozi bw’akarere bwabyakiriye neza kuko busanga buzongera umusaruro w’icyayi bityo n’uruganda rukabona undi musaruro wiyongera kuwo rwatunganyaga utari uruhagije, nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu abivuga.

Yongeraho ko hegitari ziziyongeraho zifite icyo zivuze cyane mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ubw’akarere kandi n’abaturage bandi bakazabona imirimo muri icyo gikorwa nabo bakabasha kwiteza imbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka