Abo mu Gahunga k’Abarashi barasabwa kugendera ku mateka yabo “bakarasa” ubukene

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, asaba abaturage bo mu murenge wa Gahunga, bita mu Gahunga k’Abarashi, ho mu karere ka Burera kugendera ku mateka yabo y’ubutwali bakarangwa no gukora bashishikaye bityo bakikura mu bukene.

Ibyo Minisitiri Kaboneka yabisabye abaturage tariki ya 23/10/2013 ubwo yasuraga umurenge wa Gahunga akaganira n’abaturage.

Mu murenge wa Gahunga, niho hakomoka Rukara rwa Bishingwe uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda kuko yishe umuzungu Lupiyasi Paulin ubwo yashakaga kwigabiza amasambu y’Abarashi. Kuva ubwo amateka yandwikwa atyo. Bikavugwa ko icyo abarashi bagambiriye bakigeraho.

Minisitiri Kaboneka yasabye abo mu Gahunga k'Abarashi kugendera ku mateka yabo ariko noneho bakarasa umwanzi witwa ubukene.
Minisitiri Kaboneka yasabye abo mu Gahunga k’Abarashi kugendera ku mateka yabo ariko noneho bakarasa umwanzi witwa ubukene.

Minisitiri Kaboneka yasabye abo baturage bo mu gahunga k’Abarashi kugendera kuri ayo mateka ariko noneho bagaharanira kurwanya ubukene. Agira ati “Ubu ntabwo dushaka ko murasana nka kera turashaka murase umwanzi witwa ubukene. Umwanzi witwa ubukene tube ariwe turasa.

Muri ya mateka y’ubutwali bwa Gahunga…noneho bajye bavuga ko mu Gahunga bahavuga abantu bivanye mu bukene, bagatandukana n’ubukene, umurenge wabaye uwa mbere mu kuva mu murongo w’ubukene, abaturage bose 100%, bizahere hano muri Gahunga.”

Minisitiri Kaboneka akomeza abasaba gukora cyane bagateza imbere ubuhinzi. Bagatera intambwe bakava kuri toni 30 z’ibirayi beza kuri hegitari imwe bakagera toni 40 kuri hegitari bityo bakomeze kuzamuka mu bukungu.

Minisitiri Kaboneka yasabye kandi Abanyagahunga gusigasira ibikorwa by'iterambere Leta ibagezaho.
Minisitiri Kaboneka yasabye kandi Abanyagahunga gusigasira ibikorwa by’iterambere Leta ibagezaho.

Akomeza abasaba kandi gusigasira ibikorwa remezo byose bagezwaho; kubungabunga umutekano mu ngo zabo ndetse no mu midugudu batuyemo.

“Niba rero dushaka gukirigita ifaranga, ni uko tugomba kubiharanira, tukabikorera, tugakura amaboko mu mifuka, tugakora. Murabona bino bigo by’amashuri biri aha, n’irindi terambere ririmo rigera aha, ibyo byose biraza kugira ngo bibafashe, mukomeze mutere imbere. Ariko uko Leta ibizana namwe ni ko mufite inshingano zo kubisigasira, zo kubibungabunga”; Minisitiri Kaboneka.

Yakomeje asaba Abanyagahunga kumvira abajyana b’ubuzima bakajya bashyira mu bikorwa inama babagira zitandukanye zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nyuma yo guhabwa izo mpanuro abaturage bo mu murenge wa Gahunga nabo bahamya ko bagiye kuzikurikiza cyane ko ngo ibyo biyemeje babigeraho; nk’uko Nkurunziza Fidele abihamya.

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye abanyagahunga kujya bumvira abajyanama b'ubuzima.
Minisitiri Kaboneka kandi yasabye abanyagahunga kujya bumvira abajyanama b’ubuzima.

Agira ati “Nk’uko yavuze ngo Abanyagahunga bahoze ari intwali, ari Abarashi. Bivuga ngo abarashi b’iki gihe dukeneye, dukeneye abarashi baharanira amahoro kandi baniteza imbere. Ndumva ku mpanuro yaduhaye rero ari iyo twakurikiza.”

Nyuma yo guha impanuro abaturage Minisitiri Kaboneka yakiriye ibibazo ndetse n’ibyifuzo by’abaturage. Aho ibibazo byatanzwe byari bishingiye ku ihohoterwa ndetse n’ubuharike. Akaba yasabye Abanyagahunga guharanira guhashya ibyo bibazo kuko nta cyiza bibagezaho.

Abanyagahunga babajije ibibazo byiganjemo iby'ihohoterwa ndetse n'iby'ubuharike.
Abanyagahunga babajije ibibazo byiganjemo iby’ihohoterwa ndetse n’iby’ubuharike.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nubundi tugomba kwigira ku mateka no gushaka ibisubizo mu muco nyarwanda

habana yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

twese gahunda ni imwe yo kwiteza imbere maze tukarandura ubukene twiteza imbere kuko turashoboye

gahunga yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

ubu intambara dusigaranye niyo guhangana nubunyagwa bwubukene gusa ikiza ndikubona nuko tubugeze kure tubuhashya, kandi intambara yo kubutsinda turassa nabayigeze kumusozo

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka