Kirehe: Umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi ibiri arohamye

Nyuma yo kurohama mu rugomero rwa Nyamugali yoga, umurambo w’umugabo w’imyaka 33 witwa Aimé Faustin Ndayambaje wo mu kagari ka Nyamugali, umurenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe, wabonetse mu gitondo cyo kuwa kane tariki 23/10/2014.

Mu buhamya abaturage bamubonye arohama bagejeje ku munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugali ubwo bakoraga mu materasi ndinganire akikije urwo rugomero, ngo uwo mugabo baramuzi yari asanzwe azi koga ariko ngo byagaragaraga ko yasomye ku nzoga hiyongeraho n’ikindi kibazo cyo buba ngo umwana we baramuroze akaba arwaye cyane.

Ngo ubwo buryo bubiri umuntu yatekereza ko byamutera kurohama dore ko ngo yari yanywereye izo nzoga ahitwa mu Cyarabu benshi bakaba baramwiboneye azinywa.

Kubera imvura amazi yabaye menshi mu rugomero.
Kubera imvura amazi yabaye menshi mu rugomero.

Nk’uko bakomeje kubisobanurira JMV Nkurunziza, uyobora umurenge wa Nyamugali ngo kuwa kabiri mu ma saa saba nibwo ndayambaje yaje yinjira mu mazi aroga ageze mu rugomero hagati arananirwa, atangiye kurohama umugabo wari hafi aho agenda agiye kumurohora ariko yari atangiye gusamba, atangiye kumufata ngo Ndayambaje aramurwanya undi aramureka yivira mu mazi arohama atyo.

Nyuma bakomeje gushakisha umurambo barawubura n’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo abo bakozi bo mu materasi bagiye kubona babona urareremba hejuru y’amazi barawurohora.

Nkurunziza yavuze ko yahise akoresha abaturage inama abakangurira kudasubira kogera muri urwo rugomero.

Yagize ati “kubera ko amazi amaze kuba menshi kubera imvura twasabye abaturage kudasubira kogera muri urwo rugomero k’umuntu uwo ariwe wese yaba uzi koga cyangwa utabizi ngo uwo bazafata azahanwa bikomeye”.

Faustin Ndayambaje asize umugore n’abana bane akaza gushyingurwa kuwa gatanu tariki 24/10/2014.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka