Rweru: Abarobyi binjiza agera kuri miliyoni mu cyumweru bayakuye mu musaruro w’amafi

Abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera binjiza nibura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri cyumweru bayakuye mu burobyi by’amafi.

Umusaruro wabo bawugurisha mu masoko atandukanye ariko iry’igenzi akaba ari irya Mbugangari mu karere ka Rubavu aho bawugemura inshuro ebyiri mu cyumweru.

Abo barobyi bibumbiye muri koperative yitwa COOPARWE, ngo kugirango uwo musaruro utangirika abo barobyi bafite uburyo babikamo amafi nk’uko bivugwa na Sindikubwabo Emmanuel n’umucungamari w’iyo koperative.

Agira ati “dufite uburyo bwitwa gutara amafi, aho dufite ifuru ducaniraho amafi bigatuma y’umuka nk’ayashyizwe mu mavuta y’ubuto, ibyo bigatuma abasha kumara igihe atarangirika”.

Amwe mu mafi arobwa mu kiyaga cya Rweru.
Amwe mu mafi arobwa mu kiyaga cya Rweru.

Sindikubwabo avuga ko bacanira mu ifuru ayo mafi mu gihe kingana n’isaha imwe cyangwa abiri kandi bikaba bitayica cyangwa ngo bigabanye uburyohe bwayo dore ko bayabika mu gihe kigeze ku cyumweru.

Uwo musaruro bawutunganyiriza ku nkombe z’ikiyaga cya Rweru mu mudugudu wa Nyiragiseke, aha kandi niho hari icyicaro cya koperative y’abo barobyi.

Nsekanabo Daniel ni umwe muri abo barobyi avuga ko uburobyi amaze kubukuramo amafaranga menshi dore ko ngo amaze no kwiyuzuriza inzu mu gasenteri ka Nyiragiseke.

Ati “uretse iyo nzu ubu sinjya mbura ubwishingizi mu kwivuza ndetse amafaranga nkuramo niyo mpa abahinzi bakampingira ndetse ni nayo nkuramo ibintunga n’umuryango wwanjye”.

Bumwe mu bwato abarobyi bifashisha baroba.
Bumwe mu bwato abarobyi bifashisha baroba.

Koperative COOPARWE itangaza ko buri cyumweru baroba amafi apima toni imwe cyangwa inarenga. Ngo ikiro kimwe cy’amafi yumwe bakigurisha amafaranga 1500 mu gihe umurobyi koperative ibayamuguriye ku mafaranga 1000.

Aho mu kiyaga cya Rweu ngo bakunda kuroba amafi yo mu bwoko bwaTilapiya , Inkube n’imamba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka