Gatsibo: Abagabo 808 bamaze gusiramurwa mu minsi 10 gusa

Mu gihe cy’iminsi 10 gusa abagabo n’abasore bagera kuri 808 baturuka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo bamaze gusiramurwa, iyi serivisi ikaba iri gutangwa ku buntu ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ibinyujije mu mushinga JHPIEGO hamwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE).

Muri iki gikorwa cyatangiye tariki 13/10/2014 hasiramuwe abafite kuva ku myaka 15 kuzamura bitewe ahanini n’uko abari muri iyi myaka aribo baba baratangiye kujya mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Kabarore aho iki gikorwa kiri kubera.

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kabarore, Higiro Yvone, aganira na Kigali today yagarutse ku kamaro ko kwisiramuza avuga ko ari uburyo bwo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA, ngo kuko umugabo usiramuye aba afite byibura amahirwe angana na 60% yo kutandura Virusi itera SIDA mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina n’uwamaze kwandura ako gakoko.

Yagize ati “Si ukuvuga ko abari munsi y’imyaka 15 bo batemerewe gusiramurwa, ariko abo muri iki kigero nibo twahaye amahirwe cyane, bitewe n’uko baba bageze mu gihe cyo kuba bahura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Abantu basaga 800 bitabiriye igikorwa cyo gusiramura kiri kubera ku kigo nderabuzima cya Kabarore mu minsi 10 gusa.
Abantu basaga 800 bitabiriye igikorwa cyo gusiramura kiri kubera ku kigo nderabuzima cya Kabarore mu minsi 10 gusa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi gahunda itarangiriye aha kuko, nk’uko ari gahunda yari yasabwe n’akarere, nibasanga umubare w’abakeneye gusiramurwa ukiri munini bazongera basabe ko hakorwa ikindi cyiciro. Naho ku bari munsi y’imyaka 15 bo bazakomeza guhabwa iyi serivisi nk’uko byari bisanzwe babanje kuyishyura.

Bamwe mu basore twasanze ku kigo nderabuzima cya Kabarore bamaze gusiramurwa, batangaje ko iki gikorwa bakishimiye kuko babanje kubwirwa akamaro ko kwisiramuza ndetse nabo bagiye kubishishikariza abandi bakibitinya.

Aba baturage barasiramurwa hifashishijwe uburyo bushya bwo kwambika impeta (prePex) igitsina cy’umugabo nyuma y’iminsi irindwi akagaruka bakayimukuriraho, bamwe bagakoresha uburyo bwari busanzwe bwo gukeba, byose bikaba byakorwaga n’abaganga b’inzobere mu gusiramura baturutse mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gusiramura mu karere ka Gatsibo kirangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24/10/2014. Abasore bakiri ingimbi nibo benshi bitabiriye kwisiramuza kurusha abagabo bubatse.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka