Ntacyo umutwe wa FDLR ugishoboye uretse kuroga - Lit. Gen. Fred Ibingira

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lit. Gen. Fred Ibingira, atangaza ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda nta mbaraga na nke zo kurwana igihugu ufite ngo usigaranye gusa izo kuroga abayobozi.

Ibi yabitangarije mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 23/10/2014 mu nama yahuje abayobozi bose bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’inzego nkuru z’igihugu.

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, abayobozi bakuru ba gisirikare n’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Gicumbi barozwe n’umwe mu bakozi wo mu kabari ko mu Mujyi wa Gicumbi bikekwa ko yakoranaga na FDLR, waje kuraswa agerageza gucika.

Lit. Gen. Ibingira yemeza ko FDLR iteye waba umukino utamara iminota 90.
Lit. Gen. Ibingira yemeza ko FDLR iteye waba umukino utamara iminota 90.

Lit. Gen. Ibingira agira ati: “ Ibindi byose byarabananiye ni ukuroga. Mwarabyumvise mu minsi ishize bajya kwica Gen. Ruvusha na Executive secretary (umunyamabanga nshingwabikorwa) w’akarere na Major uyobora battalion… uzi kukuroga utazi ko bakuroze nyuma ugakira, icyo basigaranye ni ukuroga.”

Uyu muyobozi w’Inkeragutabara ahereye ku myaka 20 isaga uyu mutwe umaze mu mashyamba ya Kongo ntacyo wari wageraho n’abayobozi bakuru bawo nka ba Gen. Iyamuremye na Mudacumura batagifite imbaraga kubera izabukuru ndetse n’aba-coloneli bose bari hejuru y’imyaka 50, yemeza ko nta bushobozi ufite na buke bwo kugira icyo ugeraho.

Ngo ibyo biterwa n’uko nta kintu kizima barwanira mu gihe izahoze ari ingabo za APR zarwanye gusa imyaka ine zifata igihugu kuko zari zifite impamvu zirwanira n’abaturage bafatanya na zo.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel aganira na Lit Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel aganira na Lit Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara.

Lit. Gen. Fred Ibingira akomeza avuga ko hari amakuru avuga ko FDLR irimo kwisuganya kugira ngo itere u Rwanda, ngo icyo abayobozi basabwa ni ugukangurira abaturage kutabacumbikira, bo bakagira umutima utekanye bakikomereza imirimo yabo.

“Kuri FDLR turimo kumva ngo irashaka kuza, uruhare rwanyu ni murukore rwo guhumuriza abaturage banyu no kubabwira hatazagira uwakwakira abacengezi noneho urundi ruhare rwacu muruturekere, uruhare rwanyu rukomeye ni ugutanga amakuru mukayaha izi nzego zibishinzwe,” Lit. Gen. Ibingira.

Yemeza ko baramutse bateye byaba ari urugamba rworoshye gutsinda, yagereranyije n’umukino utamara iminota 90.

Abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku ntara y'amajyaruguru bitabiriye ikiganiro n'abayobozi ku rwego rw'igihugu.
Abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku ntara y’amajyaruguru bitabiriye ikiganiro n’abayobozi ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, we yashimiye abayobozi ko ibikorwa bya FDLR mu turere two mu Majyaruguru byahagaze n’abarembetsi (abacuruzi b’inzoga zitemewe nka Kanyaga) barwanyije bityo bakaba baragabanutse ku gipimo cya 80%.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013, Akarere ka Musanze by’umwihariko kibasiwe n’ibikorwa by’umutekano muke byahitanye abantu babiri, abandi batandatu barakomereka byakorwaga na FDLR hamwe n’abayobozi barimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nsengimana Alfred.

Nizeyimana Fulgence uhagarariye abayobozi b’imidugudu mu Murenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze yabwiye Kigali Today ko bahawe ubushobozi bw’itumanaho, iyi nama ibongereye imbaraga zo kurushaho kwicungira umutekano bafatanyije n’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, guverineri, umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi, abayobozi kuva ku midugudu kugeza ku ntara, abahagarariye inama njyanama z’uturere, n’inzego zishinzwe umutekano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

KUROGA BYAYO BYO NI IBYA KERA. UBUROZI MU MAGI, UBUROZI BUTEGANYIRIJWE IMINSI BUZAMARA N’UBUROZI BWO GUHURIKA BAKICA IMITIMA YA BENSHI.

GUSA N’URWO RUGAMBA NARWO RWABANANIYE KERA MURI 95 BARAZIGURUKA. ARIKO DI! UZIKO N’UBUNDI BWONGEYE BUKIYONGERA MURI IYI MINSI. CASES NYINSHI Z’AMAROZI ZISIGAYE ZIBONEKA CYANE NO MUBITURAGE

Muteteri yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

aba buretse kwica abanecongo kuko kwica ari umuco wayo , ariko barabizi ko mu Rwanda batakibeshye no kunutsa utuzuru , niba badafashe ingamba zo gushyira hasi intwaro akabo kababayeho, mu kwambere ibyabo birasobanuka, naho twe rwose mu Rwanda ntakibazo nagike dufite rwose , inkiko zigihugu zirarinzwe bihagije , turashima cyane RDF kubwumutekano usesuye yaduhaye

karenzi yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Bazatahe Ntacyo Bari Gukora Muri Congo .Abomwasize Twiteje Imbere!

Tuyishimire anaclet yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

FDLR izaza mu Rwanda izanye iki kitari ubwicanyi? amacakubiri? ,ingengabitekerezo ya genocide? ibi byose abanyarwanda twarabirenze kuko nta musaruro byaduhaye,byadusigiye amasomo yaduteye imbaraga zo kubirwanya.

clement yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Imbaraga zo kurinda u Rwanda ziyongera buri munsi,uyu mutwe n’ubwo waza witwaje iki ntuteze gukoma mu nkokora urugendo abanyarwanda turimo.

hirwa yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

uretse no kuvyga gusa iyaba FDLR yazaga maze tukayereka ikosora ikava mu nzira naho ubundi byo ntacyo ivuze imbere y’abanyarwanda

murefu yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka