Bugesera: Ubwato bwarohamye mu kanyaru babiri baburirwa irengero
Ubwato butwaye abantu barindwi bwaraye burohamye mu ruzi rw’akanyaru babiri baburirwa irengero mu mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/10/2014.
Aba barohamye baturukaga mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro kurangura imyumbati yo gucuruza mu isoko ryo ku Rutare riherereye mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.
Iyi mpanuka ngo ishobora kuba yatewe n’uburemere burenze ubushobozi bw’ubwato gusa ngo abarohamye baracyarimo gushakishwa, nk’uko RURANGIRWA Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara yabitangaje ubwo twandikaga iyi nkuru.
Yagize ati “abarokotse iyi mpanuka batubwiye ko bagiye kubona babona ubwato buracubiye, noneho abo baburiwe irengero bakaba bakomeje kubufata maze bacubirana nabwo. Abamenyereye iby’amazi batubwiye ko bashobora kuzaboneka nyuma y’iminsi itatu. Kuko harimo gukorwa ibishoboka byose ariko kugeza n’ubu ntibaraboneka”.
Ababuriwe irengero ni uwitwa Habumugisha Joseph na Harindintwari Daniel.
Muri abo batanu barokotse iyo mpanuka harimo umugore wari utwite inda nkuru ngo akaba yafashijwe n’abazi koga.
Mu gihe abaturage b’impande zombi ari ku ruhande rw’abo mu karere ka Nyanza ndetse n’abo mu karere ka Bugesera bari gukoresha iyi nzira y’amazi mu bwato mu buhahirane, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara arasaba abatwara amato kudapakira ibintu n’abantu birenze ubushobozi bw’amato mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’iyi.
Ati “ndasaba abaturage kubahiriza amategeko yo kwambara imyambaro ituma mu gihe haba impanuka badatwarwa n’amazi, ikindi bakaba baretse ibikorwa byo kujya kwahira ubwatsi bw’inka mu kibaya cy’uruzi rw’akanyaru muri iki gihe cy’imvura bigaragara ko uruzi rwuzuye”.
Ubusanzwe abaturage bakoreshaga ikiraro cya Rwabusoro bambuka uruzi rw’akanyaru ariko ubu bakaba bakoresha ubwato bw’ibiti mu buhahirane hagati yabo kuko icyo kiraro cyacitse mu minsi ishize kandi kikaba kitarasanwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|