Rubavu : Arashinjwa miliyoni 10 yatwaye mu bujura bushukana

Mu karere ka Rubavu hafatiwe umugabo witwa Habarugira Jean de Dieu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushukana agatwara umugore amafaranga arenga miliyoni 10 amubeshya ko azayamutuburira akamugira umukire.

Uyu mugore witwa Mukamusana Hamusa avuga ko atari azi Habarugira, ahubwo ngo yamwumvishe kuri telefoni igendanwa amuhamagara amubwira ko yamenye ko yagize ibyago ariko ashobora kumufasha kumenya abamwibye.

Abisobanura muri aya magambo : “bari bagabo sinari nziranye nabo, bampamagaye kuri telefoni ntungurwa no kumva bazi ibyenjye, bahita baza kundeba, bashinja abana bakora iwanjye ko aribo banyibye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda barabyemera”.

Mukamusana watuburiwe amafaranga agera kuri miliyoni 10 yizezwa ko azabona menshi.
Mukamusana watuburiwe amafaranga agera kuri miliyoni 10 yizezwa ko azabona menshi.

Mukagasana avuga ko nyuma y’uko abamwibye bafashwe, Habarugira yamubwiye ko nubwo yibwe ashobora kuba umukire kurusha Kabuga babimufashijemo, bamwizeza ko yabaha amafaranga bakayamuhindurira kuko na Kabuga aribo bamugize umukire.

Mukagasana avuga ko amafaranga yahaye Habarugira n’abakorana nawe ngo arenga miliyoni 10, ahereye kuyo batanze mu ntoki, nayo yagiye yohereza kuri mobile money. Akavuga ko Habarugira n’abakorana nawe bari baramuzaniye ibisanduku bakamubuza kubifungura ngo amafaranga arimo arikora.

Igitekerezo cyo gufatisha Habarugira cyaje nyuma y’uko yari amaze gutanga miliyoni zirenga 10 bataramwereka amafaranga bamutuburiye, ahubwo bakamusaba kugurisha inzu afite kugira ngo amafaranga azayigurisha nayo bayatubure, ariko yagisha inama abo mu muryango we bakamubwira ko ubwo ari ubutekamutwe.

Bimwe mu byo Habarugira yahaga Mukamusana amubwira ko bizahinduka amafaranga.
Bimwe mu byo Habarugira yahaga Mukamusana amubwira ko bizahinduka amafaranga.

Mukagasana avuga ko nyuma yo kumenya ko abashaka kumukiza bamutekaho umutwe yahise abimenyesha polisi ndetse yiyemeza no kubafatisha, aribwo bamusabye kujya Kigali gufata amafaranga yakorewe yitwaje ibihumbi 200 akabyanga, agasaba abamutuburira kuza Gisenyi akaba ariho ayabahera maze bagatabwa muri yombi.

Mukagasana yemera ko yemeye gushukwa agashaka ubukire burenze ubwo yari afite, agasaba abantu bose kutumvira abantu babahamagara babizeza ibitangaza nyamara bakabanza kubaka amafaranga cyangwa ibindi bintu.

Kuri Station ya Polisi aho Habarugira afungiye yemera ko akora ubupfumu no gushika abantu, akaba yaramenyanye na Mukagasana ubwo yazaga gushaka abamwibye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri bagafatwa, naho ngo ibijyanye no gushukana agatwara amafaranga Mukagasana ntabyo azi.

Habarugira Jean de Dieu ukurikiranyweho icyaha cy'ubujura bushukana.
Habarugira Jean de Dieu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushukana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel, avuga ko abantu bagombye kunyurwa n’ibyo bafite ntibashakire ubukire mubyo batavunikiye. Avuga ko uretse uwatetsweho umutwe ngo n’utetse umutwe hari ibihano bigenewe iyo afashwe harimo n’igifungo.

Ati “si byiza ko abantu bumva ko gufungwa nta kibazo, nk’aba icyaha bakurikiranyweho ni icy’ubujura bukoresheje gushukana, kandi kibahamye bagenerwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 n’amafaranga y’izahabu ari hagati ya miliyoni 3 kugera kuri 5. Uribaza imyaka 3 uri muri gereza wagombye kuba ukorera umuryango n’igihugu. Ni igihombo abantu bakwiye kwirinda.”

Mu kwezi kwa Nzeri 2014 mu ntara y’Uburengerazuba, habonetse ibyaha by’ubujura bushukana inshuro enye, Superintendent Hitayezu Emmanuel akaba ashimira abaturage bakomeje gukorana na polisi batanga amakuru afasha polisi mu guhagarika abakora ibyaha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka