Nyabihu: Abasha gucanira ingo 33 kubera ingomero ntoya yikoreye

Umusore witwa Nziyonsenga Christophe w’imyaka 23 yabashije gucanira ingo 33 zo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu no mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga abikesha ingomero z’amashanyarazi ebyiri ntoya yikoreye.

Uyu musore avuga ko ariwe mukuru iwabo kandi arera abo bavukana batatu kuko nta babyeyi bagifite. N’ubwo yize amashuri atatu yisumbuye gusa, yaje kugana amashuri y’imyuga yiga ubwubatsi ndetse abasha no gukurikirana amahugurwa ajyanye no gukora “Turbine” zikoreshwa mu gutanga amashanyarazi.

Bitewe n’izi ngomero yakoze rumwe mu murenge wa Nyabinoni urundi mu murenge wa Shyira, Nziyonsenga abasha gucanira abantu 15 ku gasantere ka Kidandari mu karere ka Nyabihu ndetse akanacanira abaturage 18 bo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga.

Nziyonsenga (uw'imbere) mu kazu karimo turbine itanga umuriro w'amashanyarazi.
Nziyonsenga (uw’imbere) mu kazu karimo turbine itanga umuriro w’amashanyarazi.

Ubwo Kigali today yageraga ku kagezi kitwa Mwana yafatiyeho amazi akoresha kugira ngo abone umuriro w’amashyanyarazi, yatangaje ko ako kagezi kabasha gutanga litiro 11 n’ibice 66 ku isegonda bigatuma abasha guha abaturage umuriro ungana na Kilowati imwe (1KW).

Yemeza ko ubushobozi bw’ako kagezi bwatanga umuriro ugera kuri Kilowati 8 aramutse afatiye hafi y’isoko yako, ariko we akaba yarayafatiye ahagana hepfo kubera kubura ibikoresho nka turbine nziza yabasha gukora kuruta iyo akoresha ubu avuga ko yikoreye.

Iruhande rw’ako kagezi, hari aho yayoboye amazi anyura mu kagega gacometseho ibitembo biyajyana mu kazu gato karimo turbine akayikaraga maze igatanga umuriro w’amashanyarazi.

Byinshi mu bikoresho akoresha kugira ngo abe yarabashije guha abaturage 15 bo ku gasantere ka Kidandari umuriro w’amashanyarazi avuga ko abyikorera. Yabanje gukoresha imikwege isanzwe kugira ngo ageze ku baturage umuriro wambukiranya agasozi ariko ubu yaguze insinga zujuje ubuziranenge zemewe mu kugeza umuriro ku baturage.

Santere ya Kidandari mu kagari ka Mutanda yabashije kubona umuriro ibikesha urugomero rwa Nziyonsenga.
Santere ya Kidandari mu kagari ka Mutanda yabashije kubona umuriro ibikesha urugomero rwa Nziyonsenga.

Kubera ibikoresho avuga ko biri ku rwego rwo hasi ntabasha kugeza ku baturage umuriro uhagije kugira ngo nibura babe bacomeka n’ibikoresho bishobora gutwara umuriro mwinshi nk’amapasi, ibikoresho byifashishwa mu guteka n’ibindi.

Avuga ko yagiranye amasezerano n’abaturage ku bikoresho batagomba gucomeka bitewe n’ingano y’umuriro uhari. Bimwe mu byo bemerewe gucomeka harimo nka Radiyo zisanzwe, telefine, televiziyo, imashini zogosha no gucana amatara mu nzu bisanzwe. Avuga kandi ko yagiye ashyira aho yahaye umuriro utwuma dutuma iyo hagize ucomeka ho ikintu kirusha umuriro atanga ubushobozi bidakora.

Aka kagomero gato kari mu Murenge wa Shyira hatangiye kugakorera igerageza mu mwaka wa 2005 hanyuma muri 2007 abaturage babona umuriro batangira gucana.

Uretse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 yatse buri umwe mu bantu 15 acanira nk’ ifatabuguzi kugira ngo anakomeze kubungabunga ako kagomero, kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu nta yandi mafaranga yigeze yaka abaturage nk’uko bo ubwabo babihamya.

Ibi ni ibitembo bivana amazi mu kagezi ka Mwana biyajyana gutanga amashanyarazi.
Ibi ni ibitembo bivana amazi mu kagezi ka Mwana biyajyana gutanga amashanyarazi.

Nziyonsenga avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza ubu amaze gutanga amafaranga y’u Rwanda nka miliyoni 4 kugira ngo uru rugomero rwe rukomeze gukora.

Akura he amafaranga yo gukoresha?

Uyu musore avuga ko yagize amahirwe umuzungu wakoreshaga urugomero mu gace kegeranye n’aho atuye akahanyura akabona abaturage baho baracanye bikamutera amatsiko akajya gusura akagomero ke, agahita amuha akazi ko kumukorera ku rwe.

Amafaranga ahembwa avuga ko ariyo yatumye akomeza kugenda agera ku dukoresho dutandukanye akoresha, agahemba n’abakozi 2 afite bakora kuri ako kagomero.

Uretse urugomero yubatse mu murenge wa Shyira, Nziyonsenga avuga ko urugomero yubatse mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga narwo rumaze kumutwara amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri rugacanira abaturage 18 gusa, ariko ngo abonye abaterankunga ashobora kwagura imirimo akava ku baturage 18 akagera ku baturage 500 ndetse agacanira n’ivuriro riciriritse n’insengero zo hafi aho.

Abafashe umuriro bemeza ko ubafatiye runini.
Abafashe umuriro bemeza ko ubafatiye runini.

Akomeza avuga ko aramutse abonye ubufasha yakorera umuriro w’amashanyarazi uduce twinshi tw’icyaro kuko usanga hari ahantu henshi hatari umuriro kandi haboneka utugezi tunyuranye.

Abayesu Shadrack ni umwe mu bakozi babiri bafatanya na Nziyonsenga mu gihe cy’ibiruhuko. Avuga ko uretse amafaranga ibihumbi 15 amuhemba bikamufasha muri byinshi, agenda anamwigira ho ku buryo amaze kumenya byinshi birimo no gushyira umuriro mu nzu.

Mbarushimana Emmanuel ni umucuruzi kuri santere ya Kidandari, Kigali today yasanze acanye itara, acometse talefoni z’abantu aho imwe bamwishyura amafaranga ari hagati ya 50 n’amafaranga 100, anumva Radiyo mu masaha ya nimugoroba.

Avuga ko umuriro bacana bawukesha Nziyonsenga kandi akaba yarasusurukije ako gace kuko babasha gucana, kumva Radiyo, ufite televisiyo akayireba, abogosha bakawifashisha.

Wibabara Marie Solange nawe ukoresha umuriro wakomotse kuri uyu musore asaba Leta ko bamufasha akaba yakora umuriro mwinshi bagashobora gukoresha n’ibikoresho bisaba umuriro mwinshi nk’ipasi, n’ibindi bitwara umuriro mwinshi.

Nziyonsenga yemeza ko aka kagezi katanga amashanyarazi afite ingufu nyinshi aramutse abonye abaterankunga.
Nziyonsenga yemeza ko aka kagezi katanga amashanyarazi afite ingufu nyinshi aramutse abonye abaterankunga.
Ibi bitembo bivana amazi mu kagezi ka Mwana biyajyana muri ako kazu ko hepfo karimo imashini itanga amashanyarazi.
Ibi bitembo bivana amazi mu kagezi ka Mwana biyajyana muri ako kazu ko hepfo karimo imashini itanga amashanyarazi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi nibyo bita kwishakira ibisubizo nk’intore kandi biragaragara ko ushaka kugira icyo ashaka kugeraho akigeraho

mwana yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

uko niko kwihangira umurimo ukagirira ukakugirira gaciro hamwe nabanyarwanda muri rusange.
ntucike intege komemreza aho bizaza

iterambere yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka