IFAD ikomeje gufasha ubuhinzi mu Rwanda no kujya inama y’uburyo bwasagurira amasoko

Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (IFAD), Kanayo Nwanze uri mu ruzinduko mu Rwanda rwo kureba uburyo ikigega ayobora cyakomeza kunganira ubuhinzi; ajya inama y’uburyo ubuhinzi n’ubworozi byatanga umusaruro uhagije abenegihugu hakanasaguka ibyoherezwa ku masoko.

Mbere yo gusura ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi, Nwanze yabanje kuganira n’inzego zitandukanye z’igihugu kuri uyu wa 23/10/2014, aho yavuze ko mu gihe u Rwanda rufite ubuso buto bwo guhingaho, hagomba kongerwa imbaraga mu ruhererekane rwose rufite aho ruhuriye no guteza imbere ubuhinzi.

Nwanze yagize ati: “Tugomba kwita ku ruhererekane [rufite aho ruhuriye n’ubuhinzi], niba u Rwanda rufite ubuso buto buhingwaho, abahinzi nabo bakaba bakoresha uburyo budatanga umusaruro uhagije, hari ikibazo kuko muri Afurika hose abahinzi batararenza 40% by’umusaruro basabwa”.

Ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana ari mu bayobozi b'igihugu bakiriye Perezida wa IFAD, Kanayo Nwanze.
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana ari mu bayobozi b’igihugu bakiriye Perezida wa IFAD, Kanayo Nwanze.

“Hakenewe ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, kuhira imyaka, korora amatungo mu buryo bugezweho; na politiki inoze yo kubikora kandi yo irahari kuko mufite Perezida Kagame wumva akamaro ko gufasha abahinzi; hanakenewe ibikorwaremezo bifasha gutunganya umusaruro, kwiga no kumenya iby’ubuhinzi ndetse n’ibifasha kugera mu mirima no ku masoko”, nk’uko Perezida wa IFAD yakomeje ajya inama.

Asaba gukoresha abikorera, bakajya bakorana n’abahinzi muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi yiswe PSTA (Plan Strategique de Transformation en Agriculture), aho IFAD iyitangaho amafaranga y’inguzanyo yishyurwa gake gake n’abahinzi mu buryo buziguye; ikaba inabafasha kubona amasoko y’ibyo bejeje.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yatangarije abanyamakuru ko ikigega IFAD kirimo kuganira n’inzego za Leta ku buryo bwo kongera umusaruro w’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto indabo n’ingano; ariko ko hagiye no gushakwa ubundi bwoko bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bishorwa ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga.

Abitabiriye ibiganiro Perezida wa IFAD yagiranye na Ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi.
Abitabiriye ibiganiro Perezida wa IFAD yagiranye na Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Uretse gusura ibikorwa by’ubuhinzi mu bice bitandukanye by’igihugu, Umuyobozi wa IFAD n’itsinda rimuherekeje bateganya kuganira n’abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Ministiri w’imari n’igenamigambi, abahanga mu by’ubuhinzi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Ubuhinzi bukozwe mu buryo bugezweho, bugakorwa n’abashoboye kubuteza imbere bagizwe n’urubyiruko n’abagore ahanini, ni yo ngingo y’ingenzi igize ibiganiro Kanayo Nwanze wa IFAD azagirana n’inzego zinyuranye mu Rwanda, nk’uko yabitangaje.

IFAD isanzwe itera inkunga y’inguzanyo u Rwanda kuva mu mwaka wa 1981, aho ngo imishinga 15 y’icyaro yahawe miliyoni 239.2 z’amadolari ya Amerika; ayo mafaranga akaba ngo yarafashije ingo zigera kuri 534,300 kwiteza imbere.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inama z’iyi mpuguke mu buhizni ni izo kwishimira kuko koko dufite ubuso buto bityo kububyaza umusaruro byaba byiza cyane maze tugasagurira amasoko

kanda yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka