Ngoma: Harasabwa uruhare rwa buri wese mu kongera ubuso bwuhirwa

Umunsi w’ibiribwa ku isi wizihijwe abanyarwanda basabwa uruhare rwabo mu kongera ubuso bw’imirima yuhirwa, mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kijya giteza igihombo abahinzi kubera izuba ryinshi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yasobanuye ko hakenewe imbaraga nyinshi muri gahunda yo kongera ubuso bwuhirwa kuko mu ntego igihugu cyihaye kugeraho mu mwaka wa 2017 ubu kigeze kuri 30% gusa.

Intara y’Uburasirazuba, ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku biribwa kuri uyu wa 21/10/2014, yihariye ibiyaga 18 ku biyaga 24 byose biri mu gihugu.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko gahunda yo guhuza ubutaka yakomeza gushyirwamo ingufu kugira ngo byorohere leta mu bwunganizi ishobora guha abahinzi mu kubona uburyo bwo kuhira.

Minisitiri Mukeshimana asaba ko gahunda yo kuhira ahahujwe ubutaka yashyirwamo ingufu.
Minisitiri Mukeshimana asaba ko gahunda yo kuhira ahahujwe ubutaka yashyirwamo ingufu.

Abahinzi bo mu murenge wa Mugesera ahizihirijwe uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi ku rwego rw’igihugu, babashije guhuza ubutaka bahinga inanasi kuri hagitari 500, bavuze ko izuba ryinshi ribangiririza umusaruro bityo ko batangiye gutekereza uburyo bwo kuhira dore ko ikiyaga cya Mugesera kibegereye.

Perezida w’iyi koperative “KOABANAMU” igizwe n’abanyamuryango 120 yagize ati “Twagiraga ikibazo cy’uko mu gihe cy’impeshyi wasangaga amababi y’ inanasi zahinduraga ibara kubera izuba ryinshi bikanagira ingaruka ku cyanga cyazo, ubu turi gutekereza uburyo bwo kuhira n’ubwo nta nyigo turakora ngo turebe, nibyo bidushishikaje”.

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yabwiye abahinzi ko hari gahunda yo kubegereza utumashini twuhira imirima muri iyi gahunda yo kuhira imyaka.

N'ubwo ahahujwe ubutaka mu murenge wa Mugesera hegereye ikiyaga cya Mugesera ntibaratangira gahunda yo kuhira imyaka.
N’ubwo ahahujwe ubutaka mu murenge wa Mugesera hegereye ikiyaga cya Mugesera ntibaratangira gahunda yo kuhira imyaka.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere hafashwe ingamba zo kongera ubuso bwuhirwa, ndetse n’abahinzi bato bakegerezwa gahunda z’ubwishingizi mu buhinzi, ariko ibi byose ngo byoroha iyo abahinzi bahuje ubutaka.

Yabisobanuye agira ati “Ibi byose tuvuga ari ukuhira, iyamamaza buhinzi, ubwishingizi bw’umusaruro biratworohera iyo abantu bari hamwe bahuje ubutaka hamwe, biratworohereza ariko namwe bikabafasha kuko abatari ahongaho bashobora gucikanwa izo gahunda ntizibagereho”.

Kugeza ubu mu Rwanda ubuso bwuhirwa bw’imyaka buracyari kuri hegitari ibihumbi 30 mu gihe intego ari uko mu mwaka wa 2017 buzaba bugeze kuri hegitari ibihumbi 100.

Abahinzi b'inanasi bavuga ko batangiye gutekereza uburyo bwo kuhira kugira ngo bahangane n'igihombo batezwaga n'imihindagurikire y'ikirere.
Abahinzi b’inanasi bavuga ko batangiye gutekereza uburyo bwo kuhira kugira ngo bahangane n’igihombo batezwaga n’imihindagurikire y’ikirere.

Harasabwa ubufatanye mu nzego z’ibanze, abahinzi, amakoperative n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubw’inganda zitunganya umusaruro w’ibiva mu buhinzi kugira ngo iyi gahunda ibe yagezweho mu mwaka wa 2017 nk’uko byasobanuwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukurikije ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda uko bungana guhuza ubutaka ni kimwe mu bisubizo byo kongera umusaruro

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

twite ku buhinzi bugendanye n’igihe maze dusarure byinshi kandi dusagurire n’amasoko nyumayo kwihaza.

nkusi yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka