Umujyi wa Byumba wugarijwe n’umwanda kubera kutagira Poubelle

Abacuruzi n’abandi bakorera mu mujyi wa Byumba wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko kutagira utuntu two gushyiramo imyanda (poubelle) bikurura umwanda mwinshi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 21/10/2014 mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere biga uburyo bakemura ikibazo cy’umwanda ugaraga mu mujyi wa Byumba kugira ngo umujyi urusheho gusa neza.

Ngarukiye Onesphore, umucuruzi ukorera mu mujyi wa Byumba avuga ko hari hakwiye kunozwa ingamba zo gukumira uwo mwanda hashyirwaho za Poubelle ku mihanda zo kujya zishyirwamo iyo imyanda.

“Ntabwo umwanda wabura muri uyu mujyi kuko uriye umuneke, avoka ibishishwa abita aho abonye, uguze amazi yayanywa akayamara ntabona aho ajugunya agacupa,” Ngarukiye.

Mu mujyi wa Byumba rwagati nta Poubelle ziharangwa.
Mu mujyi wa Byumba rwagati nta Poubelle ziharangwa.

Uretse kuba imyanda itagira aho ishyirwa asanga bishobora kuba n’uruhererekane rw’indwara nyinshi zitandukanye kuko igihe umwana atoye agacupa akagashyira ku munwa kanywereweho n’umuntu urwaye indwara zo mu kanwa ndetse anagatoraguye hasi bishobra kumutera uburwayi.

Irambona Lambert, nawe ukorera mu mujyi wa Byumba, avuga ko n’ubwo abacuruzi basabwe uburyo bwo kwifashisha ibikarito, indobo n’imifuka ngo ntibiberanye n’umujyi kuko ubwabyo biba bigaragara nk’umwanda.

Asanga ubuyobozi nabwo bukwiye kugira uruhare mu isuku y’umujyi bugura ibikoresho byabugenwe noneho hagasigara hubahirizwa uburyo bwo kubikoresha bitabira gushyiramo iyo myanda.

Usanga imyanda barayimennye inyuma y'amaduka.
Usanga imyanda barayimennye inyuma y’amaduka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste nawe yemera koko kutagira Poubelle mu mujyi abereye umuyobozi bikurura umwanda, ariko mu gihe agitegereje ko zigurwa ngo yasabye abacuruzi kuba bifashishije imifuka, n’ibikarito ndetse n’indobo byo gushyiramo imyanda.

Kubera ikibazo cy’ubushobozi ngo hategerejwe inkunga bazaterwa na MTN kuko ngo yari yarakoze ubuvugizi ngo bazabatere inkunga y’izo Poubelle.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka