Rusizi: Umwana w’imyaka 13 yishwe n’umugezi wa Ruhwa avuye gusoroma isombe

Mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana ho mu karere ka Rusizi, umwana w’imyaka 13 y’amavuko yaraye yitabye Imana arohamye mu mugezi wa Ruhwa.

Intandaro y’urupfu rw’uwo mwana witwa Niyishaka ni isombe, we na bagenzi be 6, bari bagiye gusoroma mu gihugu cy’u Burundi ayitumwe n’ababyeyi be, bagaruka bagasanga umugezi wa Ruhwa wuzuye bagenzi be bagatinya kuwuvogera akababwira ko agiye kubabanziriza ngo abatinyure agahita arohama.

Bagenzi be bahise bavuza induru kugira ngo barebe ko hari uwabatabara, n’umuturage w’umurundi wahageze abona Imvubu atinya gukurikirana uwo mwana kuko yabonaga yamurya.

Abo bana bakomeje guhururiza mugezi wabo haza kuza abanyarwanda bari bavuye mu mirima biroha mu mugezi bamushakisha ariko kubera ko hari hashize umwanya munini arohamye baramubura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryankana uwo mwana akomokamo, Bushayija Jean Marie avuga ko abo bana bambutse mu Burundi saa yine za mu gitondo zo kuwa 21/10/2014 mu buryo bwa magendo kuko nta byangombwa bari bafite, mu kugaruka na none baje muri ubwo buryo aho banyuze ahakunze kuba hari amazi menshi y’uwo mugezi dore ko wari wanuzuye kubera ko uwo munsi imvura yariyaguye yari nyinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/10/2014, muri Komini ya Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi nibwo habonetse umurambo w’umwana uri muri icyo kigero abarundi bahita bahamagara mu Rwanda kugira ngo baze kureba niba yaba ariwe, gusa mu mugezi wa Gatogota uherereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo naho muri iki gitondo habonetse umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 13 bikekwa ko nanone yaba ari uwo mwana kuko umugezi wa Ruhwa yarohamyemo umena muri ako kagezi.

Kumenya umurambo w’uwo mwana uwo ariwo muri iyo yombi ngo biraza gusobanuka ari uko abantu bagera kuri 6 bagiye muri ibyo bihugu byombi bagarutse.

Ubutumwa butangwa n’umuyobozi bw’akagari ka Ryankana burasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo birinda kubatuma ahantu hatajyanye n’imyaka yabo kuko bahahurira n’ibibazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka