Gushaka umutoza mukuru ntibyihutirwa cyane kuri Rayon Sport

Umuyobozi wa Rayon Sport FC yaraye atangaje ko gushaka umutoza mukuru w’ikipe w’umunyamahanga bigiye kwitonderwa, kuko uwo bari bamaze iminsi mu biganiro batarumvikana, ndetse umutoza wungirije ufite iyi kipe akaba arimo kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona.

Ibi Ntampaka Théogene yabitangaje kuwa 21/10/2014, nyuma y’umukino wabo wa kabiri, ikipe ya Rayon sport yari imaze kunyagiramo ikipe y’ Isonga FC.

Mbere y’uyu mukino, abenshi bakekaga ko biri bugore Rayon Sport FC gukura amanota ku Isonga nyuma y’uko mu mukino ubanza yabashije kunganya n’ikipe ya Etincelles y’i Rubavu yanayisuye.

Nyuma y’uyu mukino wanagaragaye mo abakinnyi bashya b’abanyarwanda mu ikipe ya Rayon sport nka Havugarurema Jean Paul, Muganza Isaac, Kevin Muhire, Romami Frank n’abandi ndetse ikipe ya Rayon sport igatsinda ibitego 5-0, umuyobozi wayo yatangaje ko ibiganiro hagati yabo na Richard Tardy bigenda biguruntege kubera ko uyu mutoza arimo guhenda ikipe.

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sport FC.
Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sport FC.

Avuga ko bimwe mu byo Tardy asaba bigoye iyi kipe ari uko asaba umushahara w’ibihumbi 10 by’amadorari (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni esheshatu n’igice) mu gihe uwo yasimbuye yahabwaga ibihumbi 4 gusa, aya mafaranga bakaba batayatanga.

Yagize ati “Tardy aragaragaza ubushake bwo kuza muri rayon ariko ibyo asaba ni byinshi”.

Yongeraho ko igikenewe ari insinzi kandi umutoza uhari Habimana Sosthène bita Rumumba akaba abigeraho, kuko ubu afite amanota 6 n’ibitego 6 azigamye. Gusa ntiyeruye ngo avuge ko gushaka umutoza w’umunyamahanga bibaye bihagaze ariko ngo ntibyihutirwa.

Si ubwa mbere uyu muyobozi avuze ko gushaka umutoza bitihutirwa kuko mbere gato y’uko shampiyona itangira yari yatangaje ko ikihutirwa ari ugukemura ibirebana n’abakinnyi naho umutoza we akaba yaboneka igihe cyose.

Ku ruhande rwe, Rumumba asanga hakiri byinshi byo gukosora cyane cyane ku birebana n’ubusatirizi kuko yemeza ko abakinnyi be bahusha ibitego byinshi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka