Nyamasheke: Aterwa ishema n’abagore batandatu yashatse n’abana barenga 30

Kanyehene Patrick w’imyaka 79 utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kigabiro mu murenge wa Nyabitekeri, yishimira ko afite abagore batandatu n’abana babarirwa hagati ya 30 na 60, kuko avuga ko umubare atawuzi neza.

Kanyehene ngo yifuje kugira umuryango munini kuva kera aza kubifashwamo n’uko yari afite ibintu byinshi, bityo afata icyemezo cyo gushaka abagore benshi kandi ngo bikaba bimutera ishema rikomeye kuba afite umuryango munini w’abamukomokaho.

Avuga ko abagore be bose baziranye kandi ko bakundana ndetse ngo kugira ngo bose bumve ko ari umwe, uwo yabaga yarongoye ari mushya yagombaga kubanza kubana mu gipangu kimwe n’uwo asanze, akazabona kumwubakira nawe.

Ibi ngo byatumaga nta mwiryane uba hagati y’abagore be kuko bose yabareshyeshyaga nta muto nta mukuru kandi bagasangira ibihari.

Agira ati “kugira ibintu ntubone abo ubiha ni ikibazo, ariko kandi burya abagore nta mashyari bagira ahubwo abagabo nitwe tubatera amashyari kuko tugira umuco wo gukundwakaza, hakagira uwo dutonesha undi tukamuha agaciro gake”.

Kanyehene ngo atewe ishema n'abana be n'abagore batandatu.
Kanyehene ngo atewe ishema n’abana be n’abagore batandatu.

Kanyehene avuga ko buri mugore we amushakira umwanya akamusura cyane ko n’ubundi bose baturanye.

Mu rwego rwo kwirinda ko abana be bazamusaba umunani, Kanyehene avuga ko buri mwana wese yamufashije kujya mu ishuri ngo aminuze bityo nawe azirwaneho, kuri ubu bose bakaba ari abagabo kandi bibeshejeho.

Ku bwe ngo abagore benshi n’abana benshi ni umugisha ku muntu wabashobora ngo kuko usanga uri mu muryango munini kandi ufitiye igihugu akamaro.

Agira ati “burya hari umuntu utashobora n’umugore umwe ubwo se wamuha abagore babiri akabashobora n’umwe atamushobora! Ariko iyo ufite ubushobozi bw’ibintu n’umutima nyawo, nta kiruta kugira umuryango munini kandi rwose ubu nibo bari kunshajisha neza”.

N’ubwo we yashatse abagore batandatu bose, Kanyehene avuga ko nta muntu yagira inama yo gushaka abagore benshi muri iki gihe cyane ko bo babikoraga mu gihe cya kera ibintu bikiriho, gusa akavuga ko byamubereye umugisha kandi akaba yumva bimutera ishema mu myaka y’izabukuru agezemo.

Kanyehene ni umwe mu bagabo bubashywe mu gace atuyemo, akaba yarabaye umurobyi, akabivaho akagura amato ya moteri (ibyombo) yakoreshaga, kuri ubu akaba ari mu zabukuru aho yemeza ko atunzwe n’ubuhinzi bwe ndetse n’abamukomoka ho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye Ndashaka umunani nzabyare nibura abana ijana bose nzabatunga KANYEHENE azambere umujyanama

dumbuli yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka