Rutsiro: Imvura ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa isize yangije byinshi

Kuva tariki ya 17/10/2014 kugeza tariki ya 20/10/2014, mu karere ka Rutsiro haguye imvura nyinshi ivanzemo umuyaga yangije ibintu binyuranye.

Ibyangijwe byiganjemo amazu aho agera kuri 44 mu mirenge itandukanye igize aka karere yangiritse andi ibisenge bikaguruka ndetse n’umuhanda uva ahitwa Congo-Nil ujya ahitwa mu Gisiza mu murenge wa Musasa wamaze amasaha abarirwa hagati ya 15 na 20 utari nyabagendwa kuko wari waguyemo inkangu.

Ikindi ni uko kubera iyi mvura umugezi witwa Koko wuzuye ukamena amazi mu ngo z’abaturage ziwegereye zimwe na zimwe zikangirika.

Umugezi wa Koko waruzuye amazi yiroha mu baturage arabasenyera.
Umugezi wa Koko waruzuye amazi yiroha mu baturage arabasenyera.

Ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka Rutsiro, Aimable Rutagisha aratangaza ko muri rusange iyi mvura yaguye ku buryo budasanzwe kuko mu myaka 2 amaze akorera muri aka karere ari ubwa mbere ahuye n’ibi biza byatewe n’imvura.

Ati “iyi mvura ntiyari isanzwe kuko kuva naza gukorera muri aka karere mu mwaka wa 2012 ni ubwa mbere mbonye ibiza bingana gutya bitewe n’imvura”.

Yakomeje avuga ko impamvu akeka byaba byaragejeje kuri uru rwego ari uko aka karere n’ubundi ari kamwe mu turere tugusha imvura nyinshi, ubwo rero mu gihugu cyose haguye imvura byagombaga kuba.

Tariki ya 21/10/2014 abaturage baramukiye mu muganda wo gukura inkangu mu muhanda ngo wongere ube nyabagendwa.
Tariki ya 21/10/2014 abaturage baramukiye mu muganda wo gukura inkangu mu muhanda ngo wongere ube nyabagendwa.

Désiré Uwimana utuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango, umwe mu bitabiriye umuganda wo kutunganya umuhanda wari watumye imodoka n’amapikipiki bidakoresha umuhanda wari wangiritse yabwiye Kigali Today ko iyi mvura yabatunguye kuko itari nk’isanzwe.

Ati “iyi mvura twese yadutunguye ntitwari dusanzwe tuyigira igera aho yangiza ibintu byinshi”.

Uretse kuba iyi mvura yarangije amazu ndetse n’umuhanda yanangije ikiraro cya Kimbiri giherereye mu murenge wa Kigeyo, urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ruherereye mu murenge wa Musasa, ndetse n’imyaka y’abaturage itandukanye.

Ikiraro cya Kimbiri mu murenge wa Kigeyo nacyo cyarasenyutse.
Ikiraro cya Kimbiri mu murenge wa Kigeyo nacyo cyarasenyutse.

Ikindi cyagaragaye muri iyi minsi imvura yaguye ni uko inkuba ikunze kuboneka mu karere ka Rutsiro n’ubundi yahitanye abantu 3 muri 4 yari yakubise bo mu murenge wa Kigeyo kuko undi yorohewe, ikaba kandi yaranivuganye inka 2 mu murenge wa Nyabirasi ndetse n’ihene 2 ziherereye mu murenge wa Mukura.

Kuri uyu wa kabiri nibwo abatwara moto bongeye gukoresha uyu muhanda mu gihe mbere byari bigoranye.
Kuri uyu wa kabiri nibwo abatwara moto bongeye gukoresha uyu muhanda mu gihe mbere byari bigoranye.
Amazu amwe n'amwe ibisenge byaragurutse.
Amazu amwe n’amwe ibisenge byaragurutse.
GS Gakeri yo mu murenge wa Rusebeya nayo umuyaga wayitwaye igisenge.
GS Gakeri yo mu murenge wa Rusebeya nayo umuyaga wayitwaye igisenge.
Umuhanda wari wabaye mubi cyane.
Umuhanda wari wabaye mubi cyane.
Uyu musozi wararidutse inkangu ifunga umuhanda.
Uyu musozi wararidutse inkangu ifunga umuhanda.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiza biza bitateguje kandi bikangiza byinshi, ariko natwe turebe niba ntaruhare tubigiramo kugirango bidusigire aka kaga kose , kuko hari abo usanga batuye habi mu manegeka , niba mubangirirje niyi mvura tumenye ko twiziza ahanini

gates yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka