Karongi: Barasabwa gucika ku ntoki zimeze nk’amasaka

Mu gihe mu Karere ka Karongi ari ho hagaragaye igitoki kinini gipima ibiro muri 250, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buhangayikishijwe na bamwe mu baturage bagitsimbaraye ku myumvire ya kera bagifite intoki bigoye gutandukanya n’amasaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Niyihaba Thomas, muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, mu nama agenda aha abaturage harimo kuva mu myumvire nk’iyo bagakurikiza inama zibateza imbere.

Yerekana agatoki gafite uburemere butageze no kuri kimwe cya kabiri cy’ikiro, gafite amabere angana n’imiteja n’uruti rungana n’umusigati, n’agahinda kenshi, agira ati “uyu munsi dufite ipfunwe ryo kuba dufite igitoki gipima ibiro ijana na mirongo itanu mu Murenge wa Murambi ariko na none tukaba tugifite agatoki nk’akangaka mureba”.

Niyihaba asaba abaturage ubufatanye ngo urutoke rwera igitoki kidashyitse rucibwe.
Niyihaba asaba abaturage ubufatanye ngo urutoke rwera igitoki kidashyitse rucibwe.

N’ubwo adatanga imibare ifatika, Niyihaba avuga ko muri uwo Murenge wa Murambi bafite urutoki runini ariko rudatanga umusaruro ufatika, agasaba abaturage bafite munsi y’urugo insina zeraho udutoki nk’utwo ko ikiruta ari uko bazirandura bakahatera uruyuzi rumwe.

Agira ati “Byaruta mukahatera inzuzi maze mukazambaza isoko ry’ibihaza”.

N’ubwo ikibazo cy’imyumvire kikiri inzitizi kuri bamwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi avuga ko bari mu rugamba rukomeye kandi ko abenshi batangiye guhinduka.

Ku bufatanye n’itorero peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) ngo bamaze gutunganya hegitari z’urutoki zigera kuri 21, hakaba hari n’undi mufatanyabikorwa witwa Jeunes Gens pour l’Afrique na we wabemereye kuvugurura urutoki ariko bafite ikibazo cy’aho gukura insina.

Abwira Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, Niyihaba yagize ati “Abaturage batangiye kubyumva kandi barimo kujya ku murongo ariko dufite ikibazo gikomeye. Turakura he insina?”

Cyakora ariko uyu muyobozi w’umurenge asaba abaturage bakeneye insina kwiyandikisha noneho umurenge ukazakora uko ushoboye ukajya kuzigura ahandi.
Agira ati “Tuzajya no kuzishaka i Burasirazuba i Kibungo n’i Rwamagana (mu ijwi rihanitse) ariko ibi bitoki dufite mu ntoki zacu bigomba gucika”.

Zimwe mu ntoki usanga ntaho zitaniye n'amasaka.
Zimwe mu ntoki usanga ntaho zitaniye n’amasaka.

Tuyisenge Innocent, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Nkoto ho mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, na we yemeza ko kuba imyumvire y’abaturage itinda guhinduka bidindiza iterambere bityo agasanga intoki zidatanga umusaruro zagombye kurandurwa.

Yerekana rumwe mu ntoki zari zitwegereye yagize ati “Uru rwo nta musaruro tugomba kurukuraho tugakurikiza abandi badutanze kuzikuraho kugira ngo natwe dutere imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko abantu bafite urutoki rweramo igitoki nk’icyo kitageza no ku kiro kimwe byagombye kubatera isoni bakiseka.

(Agisaba ngo yongere akirebe) Yagize ati “Iki gitoki mwahoze mubiseka ariko umuntu yagombye kubanza kugiseka akireba munsi y’urugo iwe kinagana ku mutumba”.

Kayumba asaba abaturage gutanga umusanzu wabo mu kuvugurura ubuhinzi.
Kayumba asaba abaturage gutanga umusanzu wabo mu kuvugurura ubuhinzi.

Yagarutse ku bantu bagirwa inama ntibumve kandi ari bo ziba zifitiye amaro agira ati “Insina nk’iyi ngiyi umuntu yaza akakubwira ati ‘kuraho dushyiremo ibigori’ induru zikavuga ngo urutoki rwacu barutemye baratumaze…”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bari mu bakangurambaga bw’ubuhinzi bw’urutoki mu karere kose ku buryo muri buri murenge bafitemo umurima w’icyitegererezo, ndetse ko akarere kashoyemo amafaranga menshi ku buryo nk’umwaka ushize ngo bashyize amafaranga abarirwa muri miliyoni 150 mu buhinzi bw’urutoki kandi bakomeje gushyiramo andi.

Akomeza avuga ko kugeza ubu bafite abafatanyabikorwa benshi nka AJEMAC, World Vision, EPR n’abandi biyemeje kugira uruhare mu kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, agasaba abaturage kugaragaza uruhare rwabo kuko ngo ibyo bakora ari uburyo bwo kubereka ko kugira urutoki rwiza rugira icyo rubagezaho bishoboka.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka