Nyanza: Umusore yafatanwe urumogi ruhinze mu nzu acumbitsemo

Nsanzumuremyi Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko uvuga ko avuka mu Kagali ka Gitega, umurenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe yasatswe akekwaho kwiba imyumbati polisi itungurwa no kubona anahinga urumogi mu nzu acumbitsemo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Uyu musore nyuma yo gufatwa wahise acumbikirwa kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza yisobanura avuga ko imyumbati yabanje gusakwa iwe mu rugo yayiguze n’umuntu ngo atazi neza ko yari yibwe naho ku bijyanye n’urumogi rwari ruhinzwe mu nzu acumbitsemo ngo ntiyari azi neza ko arirwo bita urumogi.

Agira ati: “Imyumbati nayiguze ntazi neza ko yari yibwe naho urumogi rwo nabonaga ibiti bihinze mu nzu ncumbitsemo ariko simenye ko arirwo bita urumogi”. Urumogi ngo yaje aruhasanga ngo akaba akeka ko ababanje kuyituramo mbere aribo basize baruhinze.

Nsanzumuremyi Emmanuel ukurikiranweho guhinga urumogi mu nzu yari acumbitsemo.
Nsanzumuremyi Emmanuel ukurikiranweho guhinga urumogi mu nzu yari acumbitsemo.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza Chief Inspector of the Police( CIP) David Nkundimana avuga ko uyu musore Nsanzumuremyi yafashwe kuri uyu wa 21/10/2014 nyuma y’uko abaturage bari bayitabaje bavuga ko hari umuntu ubiba imyumbati ihize mu murima.

Yabisobanuye atya: “Umuntu wese ukekwaho icyaha ashobora kugikurikiranwaho na polisi cyamuhama akagihanirwa n’amatageko”.

Ingingo ya 593 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, CIP David Nkundimana, yavuze ko umuntu wese uhamwe no gukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka