EAC: Amakoperative agiye kujya agengwa n’itegeko rimwe

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda bafite gahunda yo gukora umushinga w’itegeko rimwe rizagenga amakoperative yose yo mu bihugu bigize aka karere.

Ibi ni ibitangazwa na Hon. Christophe Bazivamo, umudepite muri EALA uvuga ko bamaze kuzenguruka ibihugu byose bigize aka karere bariganiraho n’amakoperative n’izindi nzego zibifite mu nshingano mu rwego rwo guhuza ibitekerezo bimwe.

Agira ati “mu mikorere y’amakoperative hari icyifuzo cyo gukorana mu buryo ndengamipaka mu rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba yose. Aha rero mu rwego rwa buri gihugu baba bavuga bati kwishyira hamwe ni byiza kandi ni byo byongera ingufu, bigafasha abakorana byaba ari ukugera ku isoko, byaba ari ukugira ngo bongere ingufu bongere umusaruro w’ibyo bakora. Birenze imipaka hakabaho gufatanya kw’amakoperative ari mu bihugu bitandukanye nibwo byongera ingufu mu buryo burenze kuba byakorerwa mu gihugu kimwe”.

Depite Bazivamo avuga ko itegeko rimwe rigenga amakoperative muri EAC rizafasha mu kuyateza imbere.
Depite Bazivamo avuga ko itegeko rimwe rigenga amakoperative muri EAC rizafasha mu kuyateza imbere.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga utandukanye kandi utazabangamira abaturage kuko ibiwukubiyemo ari ibyavuye mu baturage n’abagenerwabikorwa ubwabo.

Hakomeje kugenda havugwa gushaka kuba ba nyamwigendaho kuri buri gihugu, ariko Hon. Bazivamo yabihakanye avuga ko ibyo ari ibibazo by’itangazamakuru biba bishaka gushyushya imitwe. Gusa yemeye ko hari ibihugu bimwe bikigenda biguru ntege ariko avuga ko bitabuza ibindi gukomeza.

Aba badepite mu minsi bagiye kumara mu Rwanda bashyiraho amategeko bazanatora itegeko rirengera amashyamba no kuyabungabunga muri gahunda yo kurengera ibidukikije ku rwego rw’akarere.

Bazanagira umwanya wo kubaza inama y’abaminisitiri ku bibazo bitandukanye bitanogejwe kandi bitakorewe igihe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka