Kiyovu Sport itangiriye shampiyona ku mwanya wa mbere

Nyuma y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, Kiyovu Sport niyo iza ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda FC Marine ibitego 2-0.

Ni mu gihe amakipe ya Rayon Sport ndetse na APR FC yo yatsinze igitego 1-0 kuri buri ruhande. Ikipe ya APR yatsinze Musanze 1-0 naho Rayon Sport itsinda Amagaju 1-0.

Kugeza ubu Kiyovu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona.
Kugeza ubu Kiyovu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Andi makipe yabashije gutsinda ni Espoir yatsinze Mukura 1-0, AS Kigali itsinda Sunrise 1-0, Police nayo ibasha gutsinda Gicumbi FC 1-0. Etincelles n’Isonga FC byo byatangiye shampiyona binganya 2-2.

Kuri ubu Kiyovu Sport niyo yatangiye yicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota atatu ariko ikarusha izindi zose zatsinze ibitego 2 izigamye mu gihe zo zizigamye kimwe. Marine ikaba iri ku mwanya wa nyuma kuko yabashije gutsindwa ibitego byinshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka